RFL
Kigali

InyaRwanda Music Top 10: Fireman yongeye kuzamura ibendera ry’injyana ya Hip Hop, Queen of Sheba ya Meddy yujuje milioni iza ku mwanya wa 2

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/09/2021 18:25
1


Fireman yongeye kuzamura ibendera ry’injyana ya Hip Hop abicyesha indirimbo ‘Ibiganza’ yaje ku mwanya wa mbere, nyuma y’uko itowe n’abatari bake, Queen of Sheba ya Meddy yujuje milioni mu minsi ibiri gusa iza ku mwanya wa kabiri.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE ZIYOBOWE N'IBIGANZA YA FIREMAN

Indirimbo “Ibiganza” ya Fireman yabaye iya mbere, ikimara gusohoka, yahise yibutsa abantu batandukanye injyana y’umujinya yakunzwe cyane  n’abatari bake mu bihe bya mbere uyu muraperi akiri mu itsinda rya Tuff Gang ryari rigezweho, ariko nyuma bakaza gushinjwa kugambanira injyana.

Iyi ndirimbo ikimara gusohoka, abakunzi benshi b’umuziki nyarwanda batangiye kuvuga ko uyu ari we Fireman bakunze bitewe n’uko yaasubiye mu njyana y’umujinya, ariyo Hip Pop y’ukuri, yatumye bamukunda.

Iyi ndirimbo ikurikiwe na “Queen of Sheba” y’umuhanzi Meddy yakunzwe bitagereranywa, kuko kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni mu minsi itageze no kuri itatu imaze isohotse, ndetse no mu majwi yose uyateranyije, indirimbo ya Fireman yayirushije amajwi ane gusa.

Fireman yashimiwe uburyo yagarutse mu njyana y'umujinya indirimbo ye “Ibiganza” ihita iyobora urutonde rwa InyaRwanda Music

Urutonde rw’indirimbo 15, ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za InyaRwanda.com, aho buri mukunzi w’umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane ari nako byagenze mu majwi 245, uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

Aya majwi yari menshi cyane, ariko bitewe n’uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe, andi majwi yabaye imfabusa. Urugero ni nk'aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo enye wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu, ayandi majwi yose akaba imfabusa. Ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe, hagendewe ku bakunzi n’ubundi b’umuziki nyarwanda.

Indirimbo ya Meddy yabaye iya kabiri ku rutonde rwa InyaRwanda Music yujuje Miliyoni y'abayirebye

Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itsinda ry’abanyamakuru ba InyaRwanda.com, n’abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda, kuri Facebook na Instagram, maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda, zari zifite amajwi agera kuri 174 y’abatoye kuri Instagram, naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 71, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo, yose hamwe agera ku majwi 245.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE ZIYOBOWE N'IBIGANZA YA FIREMAN

             KANDA HANO UREBE INDIRIMBO IBIGANZA YA FIREMAN










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ishimwe blaise2 years ago
    Fireman nagarure ijyana yacu arwibagize umusaza wacu wagiye





Inyarwanda BACKGROUND