Tariki 24 Nzeri 2021 ni bwo Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yageze muri Mozambique mu ruzinduko rw’iminsi ibiri nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezidansi.
Muri uru ruzinduko, Paul Kagame araganira n'ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique kugarura amahoro mu gace ka Cabo Delgado kari karigaruriwe n'ibyihebe byari byarahateje umutekano mucye, bigahohotera abaturage bikanambura ubuzima bamwe mu baturage, ariko Ingabo z'u Rwanda (RDF) aho zihagereye zikaba zarirukanye ibyo byihebe muri ako gace, ubu umutekano ukaba ari wose.
Kohereza ingabo z'u Rwanda na Polisi mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mozambique, ni igikorwa cyatanze umusaruro ugaragarira bose kuko zamaze kwigarurira ahari ibirindiro by'ibyo byihebe n'imijyi byari byarigaruriye. Perezida Paul Kagame uri kubarizwa muri Mozambike, ari kugaragara mu myenda ya gisirikare nk'uko ibiro bya Perezidansi byasohoye amafoto ye abyerekana.
Perezida Paul Kagame yagaragaye mu mwambaro wa Gisirikare mu ruzinduko arimo i Cabo Delgado
TANGA IGITECYEREZO