RFL
Kigali

Umunyamideli Natalia wakundanye na Neymar yaba yarababajwe mu rukundo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/09/2021 14:43
0


Urukundo hari abarubabariramo cyane bakabyerekana, abandi bakabibana mu mitima, abakundana bagasazana, biba umunyenga w'urukundo bikababaza iyo uwo wakundaga akwanze. Umunyamideli Natalia Barulich wakundanye na Neymar, yaciye amarenga ko yababajwe mu rukundo.



Natalia Barulich ni umunyamideli w'imyaka 29 ufite inkomoko mu bihugu bitandukanye nka America, Croatia na Brezile, akaba yarakundanye amezi macye na Neymar mbere yo gutandukana mu ntangiriro z'uyu mwaka. Bombi bahuriye i Paris ubwo umuririmbyi wa Reggaeton Maluma yaririmbaga mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya Neymar nk'uko The Sun ibitangaza.


TheSun ivuga ko hari umukoresha wa Instagram wamubajije niba akumbuye umwe mu bahoze bakundana, maze Natalia Barulich ahamya ko ntawe, kandi ko n'iyo yaba ahari baba ari abantu bacye cyane yasigaranye mu mitima. Barulich yagize ati: "Oya. Nzahora nkunda abantu bacye nasangiye umubano nabo. Ariko izo zose ni inkuru ziri  mu gitabo cyanjye cy'ubuzima. Nshimishijwe cyane n'ubunararibonye bwampinduye nk' umugore ndiwe ubu." Iyo witegereje neza mu butumwa bwa Natalia Barulich ubona ko yababajwe mu rukundo akaruzinukwa kuri bamwe aho atanabakumbura.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND