Kigali

UEFA, Premier League na Canal + International bakiriye icyemezo cy’urukiko mu kurwanya Victory TV mu kibazo cy’ubujura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/09/2021 12:43
0


Ihuriro ry’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru y’iburayi (UEFA), abaritegura ndetse n’abahagariye inyungu zayo, hagati yabo barimo UEFA Champion League na Premier League.



Abashinzwe gutegura aya marushanwa n’abayobora mu gihugu cy’ubwongereza bafatanyije na Premier League na Canal + International, nk’ umufatanyabikorwa wemerewe kwerekana amashusho mu rurimi rw'igifaransa kuri aya marushanwa muri Repubulika y'u Rwanda ryakiriye icyemezo No RCOMAA 00093/2020 / CA cyatanzwe ku ya 16 Nyakanga 2021 n'urukiko rw'ubujurire rwa Kigali mu rwego rwo kurwanya ubujura bw’amashusho (Piratage) bukorwa na televiziyo yo mu Rwanda “Victory TV Ltd”. Aho iyi televiziyo yari yajuririye icyemezo cy’urukiko ariko urukiko rukaba rwatesheje agaciro ubwo bujurire.

Kubera iyo mpamvu, urukiko rwasabye ko hubahirizwa icyemezo cya mbere cyari cyategetse ubuyobozi by’iyo shene guhagarika kwerekana mu buryo butemewe imikino y’icyiciro cya mbere yo mu Bwongereza ndetse n’imikino ya UEFA Champion League ku butaka bw’u Rwanda. UEFA, Premier League na Canal + International bizeye ko uburenganzira bwabo buzubahirizwa byimazeyo na Victory TV nyuma y’iki cyemezo.

Aba bafatanyibikorwa bizeye ubutabera bw’u Rwanda bafatanyije na RURA (Ikigo ngenzuramikorere) kugira ngo bakomeze bakurikirane ishyirwamubikorwa ry’icyi cyemezo kugirango Victory TV idakomeza kubangamira inyungu zabo.

UEFA na Premier League bavuga ko kwerekana amashusho y'amarushanwa yabo batabiherewe uburenganzira ari ukubangamira uburenganzira bwabo ku mutungo wabo bwite kandi bishimiye iki cyemezo cyatanzwe n’urukiko mu kurengera inyungu zabo. 



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND