RFL
Kigali

Izi nkweto ni izo gukandagira umwanzi! Meddy kwihangana byanze avuga ku ifoto ya Rwirangira na Gahongayire yavugishije benshi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:24/09/2021 15:00
1


Kuri uyu wa Gatanu, Alpha Rwirangira yashyize hanze ifoto ya kera ari kumwe na Gahongayire, isetsa abantu kubera imyambarire y'ibi byamamare yari igezwe mu myaka yashize. Nyuma y'uko ayishyize hanze agasaba abantu kudaseka, benshi basetse baratembagara na Meddy kwihangana biranga avuga ku nkweto bitaga nshongo Alpha yari yambaye.



Nk'uko bigaragara, ni ifoto yo mu myaka yatambutse hakigezweho ipantaro zitwaga "pate" zifite hasi hanini ndetse n'inkweto za ncongo. Imyambarire nk'iyi uwayambara mu myaka yashize yabaga yarimbye mbese azi kujyana n'ibigenzweho ku buryo mu birori yahabwaga umwanya imbere. Kuri iyi foto Rwirangira aba yambaye ipantaro ya "pate" ifite ibara rishaka kuba umweru, ikote rya deux buton, ishati y'umweru, karovati ndetse n'inkweto ndende cyane za ncogo z'umukara. 

Umuramyi Aline Gahongayire nawe aba yambaye ipantaro y'ikoboyi ya pate, inkweto z'umweru zisa n'aho ari ndende n'ishati y'umweru mbese yajyanishije. Ntabwo Alpha Rwirangira yigeze avuga ahantu iyi foto yafatiwe, gusa hari uwongoreye INYARWANDA ko aba bahanzi Aline Gahongayire na Alpha Rwirangire bahuriye mu gitaramo cyabereye mu ishuri rya G.S APRED Ndera mu myaka yatambutse.


Inkweto ni zo zasekeje cyane Meddy cyane ko ari izo gukandagira abanzi 

Iyi foto imaze amasa macye Alpha Rwirangira ayishyize hanze, akaba yayinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ayisangiza Aline Gahongayire, maze araseka cyane yifashishije utu Emoji. Nyuma yaho yanditse agira ati": Hagire useka se……. ". Meddy kwihangana byanze maze ajya ahatangirwa ibitekerezo munsi y'iyi foto, araseka cyane yifashishije utu Emoji ahita akomoza kuri ya nkweto ndende [bahoze bita ncongo] ya Alpha Rwirangira, ati "πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚ Izi nkweto nizo gukandagiza umwanzi kabisa!".


Si we cyamamare wenyine wagaragaje ko atunguwe n'iyi foto kuko na Uncle Austin yagize ati "Hahiye πŸ”₯πŸ”₯πŸ”₯πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚". Naho Aline Gahongayire we yagize ati" Ohhhhhhhhh JESUS JESUSπŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚ ni nde watubuza guhimbaza IMANA kokoπŸ™ŒπŸ™ŒπŸ™ŒπŸ™Œ much respect my brother for lifeπŸ˜‡πŸ˜‡ YESU Anatenda kabisa ❀️❀️❀️❀️". Kabendera nawe yayishyizeho igitekerezo ati: "Hapanaaaaa (Suruwali uliazimwa na nani sasa?)πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚So proud of you my Boy❀️❀️❀️". Hari n'abandi benshi bagiye bayibazaho nka smart_tv_rwanda wagize ati: "Aho ni mu kihe kinyejana bro".


N'ubwo Alpha Rwirangira yabujije abantu guseka, Meddy kwihangana byanze aratembagara

Mbese abantu benshi batunguwe n'imyambarire ku buryo hari n'abagiye bashima Imana aho yabakuye nka Irankundabe wagize ati" Mana tugushimiye aho wadukuye naho utugejeje". Kuri iyi foto bigaragara ko bombi bari bari kuririmba kuko na Gahongayire mu byo yavuze hari aho yabigarutseho avuko ko ntawababuza guhimbaza Imana. 

Mu myaka yatambutse nk'uko twabigarutseho uwabaga yambaye kuriya yabaga yarimbye bikomeye! Hari abo wasangaga bambara iteka nka kuriya, abo abenshi babitaga abasirimu ba bandi nyine bajyana n'ibigezweho. Hari n'ubwo wasangaga umuntu nk'uwo mu gace atuyemo bamwita 'rukabyamurimbo'.

REBA HANO 'ANATENDA' YA ALPHA RWIRANGIRA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Janvier willy2 years ago
    Imana ikurakure tuyizere nokubikora izabikora





Inyarwanda BACKGROUND