RFL
Kigali

Mani Martin ari gukorana indirimbo na Awilo Longomba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2021 11:57
0


Umuhanzi Mani Martin uherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Ingirakamaro”, ari gukorana indirimbo n’umunyamuziki Awilo Longomba wubatse amateka akomeye mu muziki wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.



Imyaka isatiriye ibiri, Mani Martin ahuriye mu gitaramo ‘Kigali Jazz Junction’ na Awilo Longomba, cyabereye mu mbuga ya Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Cyabaye ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019.

Iki gitaramo cyanaririmbyemo umuhanzikazi Ange Rita Kagaju uherutse gusohora Album ye ya mbere yise ‘Sweet thunder’. Uyu mukobwa asigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akurikirana amasomo ya Kaminuza.

Kuva icyo gihe, Mani Martin yemeranyije na Awilo Longomba gukorana indirimbo. Iri gutunganywa na Producer Niz Beat ndetse imbanziriza mushinga yayo yararangiye nk’uko Mani Martin yabibwiye INYARWANDA.

Ubo Awilo Longomba yageraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, tariki 23 Ukwakira 2019, yabwiye itangazamakuru ko abahanzi bakora umuziki bo mu Rwanda azi ari Mani Martin na Meddy ukorera umuziki muri Amerika.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo “Cache Cache”, “Karolina”, “Rosarina”, “Banana”, yavuze ko azi u Rwanda nk’igihugu cyateye imbere.

Mani Martin ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat, RnB akanavangamo Gakondo yo mu Rwanda.

Yabanjirije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akomereza muri ‘secular’. Ni umwe mu bahanzi bakomeye bamaze kwitabira amaserukiramuco atandukanye; yaririmbye mu birori n’ibitaramo bikomeye, yambuka n’imipaka.

Awilo Longomba uri gukorana indirimbo na Mani Martin, yavukiye mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), yibanda ku njyana ya R&B Soul.

Yabaye umucuranzi w’ingoma mu itsinda rya Viva La Music, Stukas, Nouvelle Generationa na Loketo.

Mu 1995 nibwo yaretse ibyo kuvuza ingoma atangira urugendo rw’umuziki ku giti cye anashyira hanze album ya mbere yise ‘Moto Pamba’ afashijwe na Shimita, Ballou Canta, Dindo Yogo, Dally Kimoko, Sam Mangwana, Syran Mbeza na Rigo Star.

Mu 1998 yashyize hanze album yise ‘Coupe Bibamba’ yatumye amenyekana cyane muri Afurika, i Burayi no muri Amerika.

Yakurikiwe na Album Kafou Kafou yashyize hanze mu 2001 na ‘Mondongo’ yamuritse mu 2004 yakoranyeho na Japponais, Dailly Kimoko, Caen Madoka, Djudjuchet, Josky Kiambukuta na Simaro Lutumba.

Uyu muhanzi abarizwa mu Bwongereza yakoze ubukwe na Paradis Kacharelle babyaranye umwana umwe bise Lovy Believe Church Awilo Longomba.

Inganzo ye ayikomora kuri Se Victor Longomba washinze itsinda rya T.P OK Jazz. Ise wa Awilo yari afite mukuru we Lovy witabye Imana, yari umuhanga mu ijwi rya ‘tenor’ yanabaye n’umwe mu bari bagize itsinda rya Super Mazembe ryari riyobowe na Longwa Didos.

Mu 2008 Awilo Longomba yashyize hanze album yise ‘Super-Man’ yamwaguriye igikundiro. Yamufashije gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye, anegukanye igihembo cya ‘Best Soukous Entertainer Award 2019’ nyuma yo kugira amajwi menshi mu 120.

Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki yakoranye indirimbo n’abahanzi bo muri Afurika bakomeye barimo itsinda P Square, Tiwa Savage, Harmonize, Olamide, Yemi Alade n'abandi.

Mani Martin yatangaje ko ari gukorana indirimbo na Awilo Longomba wahesheje ikuzo umuziki wa RDC Mani Martin yavuze ko ategereje ko Awilo Longomba amwoherereza ibyo yaririmbye mu ndirimbo bakoranye   Muri Kigali Jazz Junction, Awilo yaririmbye indirimbo nka “Trop parler c’est maladie”, “Fifi” n’izindi nyinshi agaragaza ko yishimiye kuririmbira mu Rwanda 

Mani Martin yaririmbye muri iki gitaramo afashashijwe n’abaririmbyi barimo Bill Ruzima, Kenny Sol, Peace Hoziyana n’abandi
Awilo yavuze ko mu bahanzi bo mu Rwanda azi Mani Martin na Meddy







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND