Sapphire Ministries y'abaririmbyi bo muri AEBR yashyize hanze indirimbo nshya 'Umukwe araje' - VIDEO

Iyobokamana - 24/09/2021 11:02 AM
Share:
Sapphire Ministries y'abaririmbyi bo muri AEBR yashyize hanze indirimbo nshya 'Umukwe araje' - VIDEO

Sapphire Ministries yatangijwe n'urubyiruko rwo muri AEBR - Mwurire mu Ntara y'Iburasirazuba rwigaga mu mashuri yisumbuye, igakomeza kwaguka hakinjiramo n'abandi basengera mu ma Paruwasi atandukanye y'iri torero, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya bise 'Umukwe araje' yasohokanye n'amashusho yayo.

Sapphire Ministries ni itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana ryatangiye gukora uyu murimo w’Imana mu mwaka wa 2003 aho urubyiruko rwo mu itorero rya AEBR-Mwulire mu karere ka Rwamagana, rwigaga muri mu mashuri yisumbuye/Secondaire rwishyize hamwe rushinga korari rwise “Inshuti za Yesu " benshi bakunze kwita korali y'abanyeshuri, ariko nyuma yaje guhindura izina ikitwa Sapphire Ministries.

Nk'uko InyaRwanda.com yabitangarijwe na Habimana Jean de Dieu umuhuzabikorwa wa Sapphire Ministries (Coordinator), mu gihe iyi korali yatangiraga gukora umurimo w’Imana yari igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 15, ariko nyuma y'aho yagiye yakira n’urundi rubyiruko rwari mu itorero buri uko rwabaga rugeze mu mashuri yisumbuye. Kuva yashingwa kugeza n’ubu ifite intego nyamukuru yo “kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Kugira ngo iri tsinda rigere ku ntego yaryo ryatangiye kujya rikora ibikorwa bitandukanye rikabinyuza mu; Gushyira ubutumwa mu bihangano by’indirimbo, Gutegura ibitaramo by’ivugabutumwa, Ikinamico, gufasha abatishoboye, gutanga ubutumwa k’ubumwe n’ubwiyunge, Gukora ubukangurambaga bwo kwirinda ikibi mu rubyiruko nko (kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi ").


Sapphire Ministries yashyize hanze indirimbo nshya Umukwe araje

Nyuma yo kwaguka kw’abari bagize iri tsinda, ni nako ibikorwa byagutse kuko n’ubushobozi bwiyongereye bituma abagize iri tsinda bakwirakwira hirya no hino mu duce dutandukanye tw’igihugu ariko ntibyababuza gukomeza ibikorwa, uyu munsi ryiganjemo abagabo n’abagore ndetse n’urubyiruko. Iri tsinda rifite umuzingo/Album w’indirimbo 10 zihimbaza Imana, harimo 2 zikoze mu buryo bw’amashusho arizo; Umukwe Araje ndetse na Ishyanga". 

Kuri ubu bashyize hanze indirimbo bise 'Umukwe araje' yahimbwe ubwo iyi korali yiteguraga igiterane cy’umwaka. Ni indirimbo yanditswe na Jacqueline Iradukunda, amajwi yayo atunganywa na Prosper Pro, amashusho yayo ayoborwa na Nate Peter naho uwayatuganyije ni Producer HerveGraph. Umuhuzabikorwa w'umushinga w'iyi ndirimbo ni Engineer Jado. Muri iyi ndirimbo 'Umukwe araje', uru rubyiruko ruririmbamo ko umugeni akwiriye kwirimbishya agashyiramo umwete kuko umukwe aje, kandi akaba azanye n'ingororano.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'UMUKWE ARAJE' YA SAPPHIRE MINISTRIES



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...