RFL
Kigali

U Buhinde: Abantu 28 bararegwa gusambanya umwana w’imyaka 15 icyarimwe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:24/09/2021 9:29
0


Mu Buhinde hari gukorwa iperereza ku kirego cy'umwana w’umukobwa w'imyaka 15 wasambanyijwe kenshi ku ngufu n'abagabo benshi mu gihe cy'amezi icyenda, nk'uko ibinyamakuru by'aho bibivuga.



Polisi ikorera mu mujyi wa Mumbai ho mu Buhinde yafashe abantu 28 bakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 icyarimwe muri Mutarama uyu mwaka. Ibinyamakuru byo mu Buhinde bivuga ko byatangiye ubwo inshuti y'uyu mukobwa yamufataga ku ngufu igafata n'amashusho iri kubikora. Uwo musore n'inshuti ze bivugwa ko bakoresheje ayo mashusho mu gutera ubwoba uwo mukobwa ngo yemere kuryamana na bo.

Ubuyobozi buvuga ko kumusambanya icyarimwe byabereye mu duce dutandukanye twa Mumnbai turimo Dombivili, Badlapur, Murbad, na Rabale. Uyu mukobwa amaherezo yaje kurega abo basore kuri Polisi kuwa Gatatu nijoro. Ikinyamakuru NDTV kivuga ko yavuze abagera kuri 33 kandi hafi ya bose yari azi neza buri umwe.

Kuva haba gufata ku ngufu mu kivunge umukobwa wiswe Nirbhaya mu 2012 bikarakaza Abahinde benshi, iki gihugu cyashyizeho amategeko akarishye ku byaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina gusa ngo n’ubwo amategeko yakajijwe, iki kiracyari ikibazo gikomeye muri iki gihugu.

Mu 2020, ikigo National Crime Records Bureau cy'Ubuhinde cyatangaje ko cyabaruye ibikorwa 28,046 byo gufata ku ngufu - hafi 77 buri munsi. Impirimbanyi zivuga ko umubare wa nyawo uri hejuru cyane kuko byinshi muri ibi byaha bitavugwa, kuko gufatwa ku ngufu bikiri kirazira kuvuga kuri benshi mu Buhinde.

Inkomoko: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND