RFL
Kigali

Ibikubiye mu butumwa bwa perezida wa FERWAFA ku ikipe y’igihugu mbere yo kwesurana na Ethiopia

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/09/2021 17:46
0


Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ , Bwana Nizeyimana Olivier Mugabo, yasabye Ikipe y'Igihugu y'abakobwa batarengeje imyaka 20, kuzihagararaho bagaharanira ishema ry’igihugu bagashaka intsinzi ku mukino bafitanye na Ethiopia kuri uyu wa Gatanu.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeri 2021, Perezida wa FERWAFA aherekejwe n’umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo, Guy Rurangayire, basuye ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 20 yitegura umukino na Ethiopia kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Costa Rica.

Mu butumwa Nizeyimana Olivier yageneye ikipe y’igihugu, yabasabye kwitanga bagakoresha imbaraga zabo zose, bagashaka itsinzi imbere ya Ethiopia. Uyu muyobozi kandi yabijeje ko abanyarwanda bazaba babari inyuma muri uyu mukino, ndetse babatezeho umusaruro mwiza.

Guy Rurangayire, umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo, yasabye abakinnyi gukotana bagahesha ishema igihugu imbere ya Ethiopia.

Ikipe y’Igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 20, yakomeje mu cyiciro gikurikira nyuma yo gusezerera Ikipe ya Sudani y’Epfo kuri mpaga, kuko iyo kipe yamenyesheje CAF ko itazitabira ayo majonjora.

Umutoza mukuru w’iyi kipe, Marie Grâce NYINAWUMUNTU, avuga ko ikipe yiteguye guhangana na Ethiopia ndetse bakanashaka uburyo bayikuraho intsinzi.

Umukino ubanza ugomba guhuza u Rwanda na Ethiopia uzabera I Kigali ku wa gatanu tariki 24 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali, mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 9 Ukwakira 2021 muri Ethiopia.


FERWAFA na MINISPORTS basuye ikipe y'igihugu y'Abangavu batarengeje imyaka 20 mbere yo guhura na Ethiopia

Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yasabye Abangavu b'u Rwanda batarengeje imyaka 20 kwitanga batizigamye ku mukino wa Ethiopia

Guy Rurangayire wo muri MINISPORTS yasabye abakinnyi gukotana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND