RFL
Kigali

Twavumbuye umwana witwa 'Tangawize' ubayeho mu buzima bugoye bwo gukora ikiyede uyingayinga Igisupusupu ku muduri-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/09/2021 7:13
1


Umuduri ni igicurangisho kigorana kugicuranga ariko hari abafite impano kuri wo, nyuma y'Igisupusupu wamamaye ku muduri ubu hagaragaye umwana w'umuhungu witwa 'Tangawize' uyingayinga Igisupusupu mu kuririmba anacuranga umuduri.



Tangawize, yavuye mu Karere ka Gakenke aza i Kigali gushaka ubuzima ahahisha igicurangisho cye Umuduri. Akigera muri Kigali yasanze ubuzima bugoye cyane, abura akazi gahamye ariko kubera impano ye n'umuduri we akajya ajya ku muhanda agacurangira abahisi n'abagenzi bakamuha amafaranga mu biceri. Yabwiye InyaRwanda.com ko abo aririmbiye bamuha guhera ku giceri cy'ijana (100 Frw) kuzamura.


Uyu muhanzi 'Tangawize' ntabwo yigeze abona amahirwe yo kwiga nk'abandi bana kubera ubukene, akaba ari ibintu byatumye aza i Kigali afite imyaka 16 y'amavuko. Mu myizerere ye, yizera ko byanze bikunze hari igihe ibintu bizagenda neza akaba yacuranga umuduri akabona abamufasha.

Kuri ubu afite indirimbo 3 zifite n'amashusho. Avuga ko uzikora bimugora cyane bitewe n'uko nta mafaranga aba afite. Icyakora yongeyeho ko hari Studio zimufasha rimwe na rimwe ku buntu. Ushaka kumufasha waca kuri iyi telefone ikurikira: +250784019718

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO NA TANGAWIZE


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA TANGAWIZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tangawize official2 years ago
    Mwarakoze cyaneee IMA na izabahembe 👊👊👊👊👊👊🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏





Inyarwanda BACKGROUND