RFL
Kigali

Ben Adolphe yashyize hanze indirimbo nshya 'Jiji' yakoranye na Papa Cyangwe ihagaze Miliyoni 5 Frw-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/09/2021 14:42
0


Umuhanzi Ben Adolphe yahuje imbaraga na Papa Cyangwe bakorana indirimbo bise Jiji ifite amashusho meza agaragaramo abakobwa b'uburanga, akaba ari amashusho yafatiwe ku mazi mu bwato bugari.



Ben Adolphe ari mu bahanzi bakomeje gukora indirimbo zishimirwa n'abatari bacye kubera ubwiza bwazo. Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Jiji' yifashishijemo umuraperi Papa Cyangwe uri mu batanga icyizere mu kiragano gishya cy'umuziki. Mu kiganiro na INYARWANDA, Ben Adolphe yadutangarije ko amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya yafatiwe muri Tanzania. Yavuze ko iyi ndirimbo yagiye hanze yamutwaye amafaranga agera kuri Miliyoni 5 Frw.

Iyi ndirimbo nshya yitwa 'Jiji' igaragaramo abakobwa b'uburanga bari n'ubwato bugari buzenguruka mu kiyaga. Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yakozwe n'aba Producer babiri ari bo Holy Beat afatanije mu buryo bwa Mixing na Hubert Skillz. Gee Rockshotshot niyo yayoboye amashusho yayo, bambikwa na Tusoka, naho ibijyanye n'ibirungo (Make Up) babifashwamo na Jay Makeover.

Mu mezi atatu ashize Ben Adolphe nabwo yari yifashishije Platini P uri mu bahanzi bakuru mu Rwanda bakorana indirimbo yakiriwe cyane yitwa 'Aba Ex'. Ben Adolphe ni umwe mu bahanzi ba mbere bize mu ishuri rya muzika rya Nyundo, akaba yarasoje mu ba mbere ahita yiyemeza gukomeza umuziki yari yaratangiye mu mwaka wa 2012.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'JIJI' YA  BEN ADOLPHE FT PAPA CYANGWE


Papa Cyangwe na Ben Adolphe bahuriye mu ndirimbo JijiBen Adolphe yemeje ko indirimbo Jiji yamutwaye Miliyoni zigera kuri eshanu z'amanyarwanda ngo ibashe kurangira








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND