Buri mwaka tariki ya 23 Nzeri, Miss Gracia Kamalia yizihiza isabukuru y’amavuko, gusa kuri iyi nshuro byabaye akarusho kuko ari bwo bwa mbere ayizihije abana n’umugabo we Ndanda Alphonse. Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, Ndanda Alphonse yatomoye umukunzi we Gracia, amwibutsa ko amukunda kandi amukesha kuba yarahinduye byinshi ku buzima bwe.
Yagize ati: "Ku mugore wanjye udasanzwe, nkwifurije isabukuru nziza y’amavuko mukunzi wanjye, mugore mwiza. Watumye Isi imbera nziza mutima wanjye, ndagushimiye ku bwa byose mukunzi, ndagukunda cyane Mama ".
Ku Cyumweru, tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo Nizeyimana yambitse impeta umukobwa bitegura kurushinga nyuma y’igihe inkuru z’urukundo rwe yarazigize ibanga rikomeye.
Kuri wa Kane, tariki ya 8 Nyakanga 2021, ni bwo Nizeyimana Alphonse Ndanda yasezeraniye mu Murenge wa Gisozi na Gracia yari aherutse kwambika impeta. Hashize amezi abiri Ndanda abana na Miss Gracia mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nizeyimana
Alphonse Ndanda wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, arimo Rayon Sports, Mukura
VS, AS Kigali n’ayandi, yatangaje ko yasezeye burundu ku mupira w’amaguru nyuma
y’imvune zakunze kumwibasira.
Ubutumwa Ndanda Alphonse yageneye umukunzi we ku munsi w'amavuko
Ndanda na Gracia bamaze amezi abiri babana nk'umugabo n'umugore
Ndanda na Gracia basezeranye mu murenge wa Gisozi muri Nyakanga
Urukundo ruragurumana hagati ya Ndanda Alphonse n'umukunzi we Miss Gracia