RFL
Kigali

Umugeni yasohotse mu rusengero ariruka nyuma yo kumenya ko agiye kubana n'umushoferi wa Taxi kandi yari azi ko ari umukozi wa Banki

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/09/2021 12:33
1


Bamwe bati 'Umusore utiraririye ntarongora inkumi', iyi ni imvugo bamwe bakoreshaga ariko ugasanga atari ko byakagenze muri ibi bihe kuko bisenya ingo, nk'uko umukobwa Jackeline Wanjiru wo mu gace ka Kilifi yasohotse mu rusengero akiruka nyuma yo kumenya ko umugabo bagiye kubana yamubeshye ko ari umukozi wa Banki naho ni umushoferi wa Taxi.



Inyandiko zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga zacicikanye, zivuga ko umukobwa wo muri Kilifi muri Kenya, yahunze ubukwe bwe nyuma yo kumenya ko umukunzi we bambikanye impeta y'urudashira ari umushoferi wa tagisi kandi ko atari ko yari yaramwijeje bateretana, aho yamubwiraga ko ari umukozi ukomeye muri Banki ya KCB muri Kenya.


Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Nzeri, inyandiko yanditswe n’urubuga rw’itangazamakuru  The Daily Statesman, zerekanye uburyo umugeni amaguru yayabangiye ingata iby'ubukwe akabivamo kubera yabeshywe. Amakuru avuga ko ubukwe bwahagaritswe mu gitondo cyo kuwa wa Gatatu (22 Nzeri) nyuma y'uko umugeni asohotse mu rusengero i Marafa, mu ntara ya Kilifi ubwo yamenyaga ko umugabo we akora nk'umushoferi wa tagisi atari umukozi wa Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB).


Amakuru akomeza avuga ko Jackeline Wanjiru yasohotse mu rusengero rwa AIC Mbeeni yiruka cyane ubwo yumvaga ko umukunzi we Alfred Musa ari umushoferi wa Taxi, ibya Banki atazi n'uko bikora. Mu gukundana kwabo, Alfred yabwira Jackeline ko umukozi wa Banki w’ishami rya KCB Malindi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Harerimana appolon2 years ago
    Abakobwa baranze babaye materialists pe!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND