RFL
Kigali

Rubavu: Barya kabiri mu cyumweru! Nyirakobwa Pascaline yatakambiye abamuteye inda bakamutana abana

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/09/2021 10:22
1


Nyirakobwa Pascaline, yabanye n’abagabo babiri batandukaye bamusigira abana bibiri mu bihe bitandukanye. Pascaline watandukanye n’abagabo be kubera ibyo yise amagambo, yatangaje ko we n’umuryango we babayeho mu buzima bugoranye dore ko mu cyumweru bashobora kurya inshuro 2 gusa kandi asabwa no konsa umwana.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Pascaline yatangiye asobanura ubuzima budasanzwe abanamo n’umubyeyi we n’abana bagera muri batanu. Yasobanuye ko barya bavuye gukora ariko kubera umwana afite n’ubuzima bubabaje yanyuzemo yabuze akazi agahitamo kwiyemeza kutabata ngo bandagare kugasozi agahitamo kubarera wenyine.

Paascaline yagize ati “Tubayeho mu buzima bugoye cyane, kurya biratugora kuko nta kazi ngira, na mama aba yagiye, kubona igihumbi bikaba intambara. Dusabwa kwishyura inzu kandi nta kazi, kandi twashyizwe mu cyiciro cya gatatu, ku buryo nta n'ubundi bufasha bwihariye duhabwa na Leta. Nta kintu dufite kuko kubona icyo kwambara na byo biratugora cyane, urabona nta kazi mfite, kurera ababana birangora cyane nk’uko nawe uri kubireba".

"Kubona igihumbi tugakuramo ayo gukodesha inzu, tugakuramo n’ayo kurya hagati yanjye na mama, n’undi murumuna wanjye ufite imyaka 15 n’aba bana banjye babiri biragorana cyane”. Yavuze ko kugeza ubu ikibazo cyabo cyashyizwe mu nama bagasabirwa gukurwa mu cyiciro cya gatatu ngo bakaba bategereje ikizavamo.

Ati”Umuyobozi wacu yashyize ikibazo cyacu mu nama, asobanura impamvu tudakwiriye icyiciro cya gatatu, kugeza ubu badusezeranyije ko baraduhindurira”.

Uyu mubyeyi w’abana babiri, yagize icyo asaba abagabo bamutaye, gusa avuga ko nyuma y’ibyo byose nawe nabona ubushobozi azakora akita ku bana be na cyane ko  ashoboye kandi afite imbaraga. Yasoje agira inama buri wese utekereza ko yasizwe n’uwamuteye inda kwicara hamwe agashaka icyo gukora ndetse akirinda guheranwa n’agahinda.

Umuyobozi w’umudugudu wa Isangano Musonera Theogene, ku murongo wa Telefoni, yatangaje ko abaturage afite bakennye agerageza kubafasha mu bushobozi nawe aba yahawe ndetse atwemerera ko n’uyu yamugeze ho ku buryo ngo afashwa uko bishobotse n’ubwo we yatangaje ibitandukanye.

Uyu muyobozi w’Umudugudu yavuze ko we abana n’abaturage cyane ku buryo ngo kubafasha bitamugora maze yiyeza Pascaline n’umuryango we ko igihe cyose byabaye ngombwa ubufasha bugomba kubagera ho.

Yagize ati “Umudugudu aba ari mu munini, twitabaza abayobozi bayoboye amasibo bakadushakira urutonde rw’abatishoboye ku buryo kubafasha bitworohera. Ibibazo nk’ibyo turabikemura ku buryo natwe nk’umudugudu iyo tubonye ikibazo nk’icyo cyihutirwa cyo kuba umuryango waburara kenshi, tuwufasha kandi bikarangira neza”.

Nyirakobwa Pascaline atuye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rubavu, mu Kagari ka Rukoko mu Mudugudu wa Isangano. Mu kiganiro yahaye InyaRwanda.com, yavuze ko akeneye ubufasha butandukanye haba ubwo kurera abana be no gufasha umuryango we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gakumi trésor2 years ago
    Icombon nuko yokora ibishoboka akabandanya kubarera Kuko yariyemeje.Hamakandi akirinda nugusubira kuvyariramwo abandi





Inyarwanda BACKGROUND