Seninga Innocent watoje amakipe akomeye mu Rwanda arimo Police FC, na Jimmy Mulisa watoje APR FC, bari mu batoza 13 basoje amahugurwa ya CAF, ‘CAF INSTRUCTORS COURSE’ bari bamazemo iminsi 10, aho kuri ubu bafite ubushobozi bwo guhugura abandi batoza.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri 2021, nibwo abatoza 13 bari bamaze iminsi 10
bahugurirwa mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge muri Ste Famille Hotel,
basoje ndetse bamwe muri bo bazaba abarimu b’abandi batoza.
Aya
mahugurwa yateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’, muri gahunda yagutse yo kongerera abatoza ubumenyi n'ubushobozi mu mupira
w'amaguru. Aba batoza nibo bazatoranywamo abazaba abarimu bazajya bigisha
abandi.
Mu
batoza 13 basoje amahugurwa, harimo abagore bane ndetse n’abagabo icyenda.
Byitezwe
ko aya mahugurwa azazamura ubumenyi bw’abatoza bo mu Rwanda, byanatanga umusaruro
mwiza kuri ruhago nyarwanda igishaka aho yamenera kugira ngo igere ku rwego
rwiza.
Abatoza
13 bahuguwe barimo: Antoine RUTSINDURA (A CAF), Innocent SENINGA (A CAF),
Sosthène HABIMANA (A CAF), Jimmy MULISA (B CAF), Hamimu BAZIRAKE (B CAF),
Theonas NDANGUZA (B CAF), Seraphine UMUNYANA (C CAF), Consolée MUKASHEMA (C
CAF), Marie Grâce NYINAWUMUNTU (C CAF), Alain MBABAZI (C CAF), Pacifique
UWINEZA (C CAF), Jean Pierre KWIZERA (C CAF) na Hassan MUHIRE (C CAF).
Abatoza 13 b'abanyarwanda bamaze iminsi 10 bahugurwa na CAF
Seninga watoje Police FC mu bamaze iminsi bahugurwa na CAF
TANGA IGITECYEREZO