RFL
Kigali

Yari indaya ruharwa akaba n'umwicanyi wahitanye ubuzima bwa benshi! Ibyo wamenya ku mukobwa Aileen Carol Wuornos

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/09/2021 19:57
0


Hari abantu baba bafite amateka maremare yaba mabi cyangwa meza , bakiriho cyangwa baratabarutse, iyo uvuze izina Aileen Carol Wuornos hari bibi yakoze byatumye amenyekana ku isi nk'umugome, aho yari indaya ruharwa akaba n'umwicanyi wahitanye ubuzima bwa benshi.



Aileen Carol Wuornos, yavutse ku ya 29 Gashyantare 1956 aza gupfa ku ya 9 Ukwakira 2002 afite imyaka 46 y'amavuko. Wuornos amateka ye yerekana ko yari umukobwa wabaswe n'uburaya ku myaka ye, aho yishe abagabo bagera kuri 7 bari mu mibonano mpuzabitsina.




Filime Monster yo mu 2003 ivuga amateka ya Wuornos kuva mu bwana kugeza igihe yakatiwe bwa mbere. uyu mukobwa Aileen Carol Wuornos w'i Rochester, muri Leta ya Michigan, ntabwo yigeze ahura na se, kuko yari yarafunzwe igihe yavukaga. Se, Leo Dale Pittman, bamusanganye indwara ya sizizofrenia nyuma aza guhamwa n'ibyaha byo gusambanya abana. Yiyahuye yimanitse muri gereza ku ya 30 Mutarama 1969.



Wuornos, amakuru avuga ko  yakoraga uburaya anacuruza ibiyobyabwenge. Ku ya 27 Gicurasi 1974, afite imyaka 18, yafatiwe mu ntara ya Jefferson, muri leta ya Colorado, azira gutwara ibiyobyabwenge (DUI), imyitwarire idahwitse, no kurasa pistolet. Ku ya 4 Mutarama 1986, Wuornos yafatiwe i Miami akurikiranyweho kwiba imodoka, kwanga gutabwa muri yombi, no kubangamira ubutabera kubera gutanga indangamuntu yanditseho nyirasenge.

 

Abagabo Wuornos yishe,  yireguraga ko bari baramufashe ku ngufu,  ni abagabo 7 yishe aribo Richard Charles Mallory w'imyaka 51 y'amavuko, David Andrew Spears w'imyaka  47, Charles Edmund Carskaddon w'imyaka 40, Peter Abraham Siems w'imyaka  65, Troy Eugene Burress w'imyaka  50, na Charles Richard "Dick" Humphreys w'imyaka  56. Aba bose yabishe mu bihe bitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND