Cundibuno na Samingo bamaze kumenyekana cyane mu Karere ka Rubavu, bakaba bafatwa nk'abatinganyi bitewe n’imyitwarire bagaragaza iyo bari ahantu hahurira abantu benshi cyangwa bari mu kazi kabo gasanzwe bari gukina filime. Mu Kiganiro aba bombi bahaye INYARWANDA bavuze ko bakundana kandi ngo gutana kwabo biri kure nk’ukwezi.
Ubusanzwe ntabwo biba byoroshye kumva abantu babiri
bemera ko bakora igikorwa cy’ubutinganyi. Akenshi usanga bigoye bigaterwa n’uko
abantu bagira imyumvire itandukanye kuri icyo kintu by’umwihariko iyo bumvise
ko runaka ari umutinganyi. Ibi byatumye twegera Samingo na Cundibuno kugira ngo
baduhe neza impamvu y’ibibavugwaho ndetse banatange ishusho y’uko babona
igikorwa cyo gutingana.
Samingo ufite umugabo, yatangiye asobanura uburyo yahuye na Cundibuno, avuga ko uko bahuye byahise bibagira inshuti zikomeye ndetse bikabazirikira hamwe, ku buryo ngo gutandukana bizagorana. Uyu mudamu w’umugabo yavuze ko abona Cundibuno bwa mbere, yamubonyemo impano ikomeye ituruka ku kuntu ateye.
Samingo yagize ati “Uyu mukobwa twahuye turi gukina filime, nkimukubita amaso nahise mukunda, maze tuza kuganira turahuza kugeza ubwo nyuma twaje gusanga turi hamwe. Uyu mukobwa Cundibuno ni umukobwa uteye neza ku buryo aramutse atwaye neza umubiri we, byamufasha kugera ku ndoto ze, zirimo no kuba yabona amafaranga na cyane ko gukina filime nabonaga abishoboye kandi anakina ku mwanya umwemerera kwigaragaza, muri filime twarimo dukina icyo gihe.
Cundibuno, aritonda acishamake muri rusange niyo umwe
muri twe akoze ikosa tuzi gusaba imbabaza kandi tukababarirana, rero
gutandukana kwanjye na Cundibuno byagorana mbese, ntibyanapfa gushoboka kuko
turahuje”.
Ku ruhande rwa Cundibuno uturuka i Burasirazuba bw’u
Rwanda, we yatangarije InyaRwanda.com ko imbere abona ari heza kandi ngo nawe
yiyiziho gutera neza kandi ngo bijyanye no kuba akina filime.
Ku bijyanye no kuba ari abatinganyi, Cundibuno yavuze ko ababivuga ubwo bafite aho babikuye. Samingo amwunganira avuga ko nta mwanya bafite wo gutera inyoni bari mu magambo. Samingo ati: ”Erega ntabwo buri wese utuvuze twamusubiza kandi nta n'ubwo twabona uwo mwanya wo gukora ibintu byacu ngo tubone n’uwo kwiruka inyuma y’abavuga".
"Icyo tuzi ni uko dukundana kandi tukaba dukora ibintu bimwe,
rero ibyo birahagije kandi ntabwo tuzatenguhana. Njye mfite umugabo rero urumva
ibyo sinabiha umwanya ngo mbivuge nk’uko babivuga ariko ubwo bafite impamvu
yabyo”.
Samingo na Cundabino ntabwo batana, akenshi ubonye umwe aba yabonye n’undi. Amafoto bifotoza n’uburyo bakunda gusohokana nabyo bivuga ibihabanye n’ibyo bavuga bigashyigikira imboni z’abababona, ariko ukuri kwabo kugahabwa umwanya kandi kukubahwa.
Ubusanwe SAMINGO ni umugore wihebeye gukina
filime dore ko azwi muri filime zitandukanye zirimo n’izo yakinnye na
Byakunuka Shelfu n'iyo yise ‘Kadubiri’ iri mu bwoko bwa Comedy yakinishijemo
umwana we. Samingo ati: ”Hagati yanjye na Cundabuno nta butinganyi burimo, duhujwe n’akazi
kuko njye ndubatse”.
TANGA IGITECYEREZO