RFL
Kigali

Hamenyekanye itariki y'ubukwe bwa Patient Bizimana na Gentille Uwera uherutse gukorerwa ibirori byo gusezera ubukumi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/09/2021 6:45
0


Umuramyi Patient Bizimana ufite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba ari we ufite agahigo ko gutumira mu Rwanda abahanzi b'ibyamamare muri Afrika mu muziki wa Gospel barimo na Sinach, agiye gusezerana kubana akaramata n'umukunzi we Gentille Uwera mu birori bizaba mu mpera z'uyu mwaka.



Mu ntangiriro z'ukwezi kwa 8 uyu mwaka ni bwo Gentille Uwera uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (Bridal Shower), akaba ari ibirori byitabiriwe n'inshuti ze za hafi zirimo na mushiki wa Patient Bizimana witwa Umwiza Jeannine. Abakobwa bose bitabiriye ibi birori bari bambaye imyenda y'umweru, ibintu ubona biryoheye ijisho. Akandi gashya karanze ibi birori ni uko byabereye mu bwato i Miami - Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira bagiye kurushinga nyuma y'iminsi micye bimenyekanye ko bakundana dore ko urukundo rwabo babanje kurugira ibanga. Tariki ya 20 Kamena 2021 ni bwo baranzwe mu rusengero rwa Restoration Church Masoro muri 'Couple' 40 zo muri iri torero zifite ubukwe mu 2021, akaba ari nawo munsi hasohotse bwa mbere ifoto ya Patient ari kumwe n'umukunzi we Gentille. Uwo munsi ni bwo bwa mbere Patient Bzimana yavuze ku mukunzi we Uwera binyuze mu magambo y'imitoma yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

InyaRwanda.com ifite amakuru avuga ko Patient na Gentille basezeranye imbere y'amategeko muri Kamena 2019 mu muhango bagize ibanga, hakaba hasigaye gusa imihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y'Imana. Ubukwe bw'aba bombi bwari buteganyijwe mu mpera za 2020 ndetse n'amatariki yabwo InyaRwanda.com yari yabashije kuyamenya, gusa bwaje gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ibikorwa hafi ya byose ku Isi. Kuri ubu inkuru nziza ku bakunzi b'uyu muramyi ni uko ubukwe bugiye gutaha.

Nyuma y'uko benshi bari bafite amatsiko y'ubukwe bwa Patient Bizimana n'umukunzi we Gentille Uwera, aho bibazaga igihe buzabera ndetse n'aho buzabera niba ari mu Rwanda cyangwa se muri Amerika aho Gentille ari kubarizwa akaba ari naho ibirori bye byo gusezera ubukumi byabereye, kuri ubu aya makuru yose yamaze kumenyekana. Tariki ya 19/12/2021 ni bwo aba bombi bazasezerana imbere y'Imana mu birori bizabera mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda nk'uko bigaragara ku mpapuro z'ubutumire zagiye hanze mu Ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira uyu wa Gatatu.


Patient na Gentille bazarushinga kuwa 19 Ukuboza 2021


Patient hamwe n'umukunzi we Gentille


Gentille aherutse gukorerwa ibirori byo gusezera ubukumi


Gentille hamwe na Jeannine mushiki wa Patient


Gentille hamwe n'urungano rwe rwamukoreye ibirori byo kumwifuriza kuzagira urushako rwiza


Patient yaciye agahigo ko gutumira mu Rwanda abahazi b'ibyamamare muri Gospel barimo na Sinach. Yamamaye mu ndirimbo 'Menye neza', 'Ubwo buntu' n'izindi

Uwera, umukunzi wa Patient Bizimana


Patient Bizimana hamwe n'umukunzi we Gentille






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND