RFL
Kigali

Utubari twakomorewe nyuma y'amezi 18, isaha yo kugera mu rugo igirwa Saa Tanu ku batuye muri Kigali

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2021 22:14
0


Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yakomoreye utubari ariko tukaba tuzafungurwa mu byiciro. Utubari dufunguwe nyuma y'umwaka umwe n'amezi 6 twari tumaze dufunze mu kwirinda ikwirakwira Covid-19.



Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2020, utubari turi muri serivise zari zigifunze kuko serivise nyinshi zafunzwe mu kwirinda iki cyorezo zagiye zikomorerwa ariko utubari ni bwo bwa mbere dukomewe. Ni nyuma y'amezi 18, ni ukuvuga iminsi irenga 540 nta muturarwanda wari wemerewe kujya mu kabari.

Ifungurwa ry'utubari nyuma y'iyo minsi yose, ni inkuru yasamiwe hejuru n'abakunzi b'agasembuye dore ko muri buri Nama y'Abaminisitiri, babaga bategerezanyije amatsiko kureba ko bafungurirwa utubari. Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri, yatumye benshi babyinira ku rukoma kubera ikomorerwa ry'utubari. Indi serivisi kuri ubu igifunze, ni imipaka ihuza igihugu n'ibihugu bituranyi.

Umwanzuro w'ifungurwa ry'utubari mu Rwanda nk'uko byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri, uragira uti "Utubari turafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ishinzwe ubucuruzi hamwe na RDB".

Indi myanzuro yafashwe ni uko isaha yo kugera mu rugo yavuye kuri saa Yine igashyirwa saa Tanu z'ijoro ku baturage bo mu mujyi wa Kigali. Iyo ngingo iragira iti "Ingendo zirabujijwe guhera saa Tanu z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo mu mujyi wa Kigali. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Yine z'ijoro. Ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo ahandi hose mu gihugu. Ibikorwa byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbiri z'ijoro".

Icyakora mu Turere twa Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare dufite imibare y'abandura Covid-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa Mbiri z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Moya z'ijoro.

Ibikorwa bya Siporo y'umuntu ku giti cye n'izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri bizakomeza gufungura mu byiciro. Ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizakomeza gufungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenga abantu 30 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50. 

Imihango y'ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y'ubuyobozi bwa Leta n'irikorewe mu nsengero biremewe. Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n'abantu barenze 50 kandi bikabanza kumenyeshwa ubuyobozi bw'inzego z'ibanze. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y'ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

Ibirori byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori harimo no mu Ihema, ntibigomba kurenza 50% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y'ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 (Gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa neza).

Ibindi birori n'amakoraniro rusange (ibitaramo by'abahanzi, iserukiramuco/Fesitivali, imurikabikorwa n'ibindi) bizakomeza kwitabirwa n'abantu bakingiwe Covid-19 kandi babanje kwipimisha nk'uko bikubiye mu mabwiriza yatanzwe na RDB.

Ibikorwa by'ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda Covid-19, igomba kwitabirwa n'abantu batarenze 30% by'ubushobozi bw'izo nsengero bwo kwakira abantu.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, zemerewe gutwara abatarenze 75% by'umubare w'abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n'uko abagenzi bahana intera.

Resitora zizakomeza kwakira abakiriya ariko ntizirenze 50% by'ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 75% by'ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Inama ziba imbonankubone zizakomeza. Umubare w'abitabira inama ntugomba kurenga 50% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y'uko inama iterana.

Abaturage bose bongeye kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo; Gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.


Imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND