RFL
Kigali

Igitekerezo cyose gifite imbaraga zazahura isi cyahawe urubuga na kompanyi ya Tommy ku bufatanye na Wizkid

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/09/2021 8:08
0


Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Nigeria, Ayodeji Balogun wamamaye nka Wizkid, yinjiye mu bukangurambaga burimo n’ibindi byamamare binyuranye ku isi bwiswe ‘Pass The Mic’.



Kompanyi y’abanyamerika imenyerewe mu gutunganya imyenda n’imideli  Tommy Hilfiger, yatangije ubukangurambga bwiswe ‘Pass The Mic’. Bwatangijwe ku bufatanye n’icyamamare mu muziki wa Africa Wizkid nk’ijwi ry’imbere ryabwo. Iyi kompanyi ikaba yarabufunguye kumugaragaro kuwa 20 Nzeri 2021.

Intego nyamukuru ya ‘Pass The Mic’ ni uguteza imbere igitecyerezo cya buri muntu gifite imbaraga zabasha kuzana impinduka nziza kikanagirira ikamaro imbaga nyamwinshi mu isi. Nk'uko byatangajwe ubu bukangurambaga bukaba buzagirwamo uruhare n’ibyamamare birimo Wizkid, Yara Shahidi n'abandi.

Buzitabirwa kandi n'umukinnyi wa filimi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi Anthony Ramos, umuraperi w’umunyamerika Jacka Harlow, umukinnyi wa filimi ukomoka muri Korea ye'Epfo, Kim Soo Hyun ndetse n’umunyamerika umenyerewe mu kuvanga imiziki Dj Cassidy. 

Ibyamamare bikomeje kubwinjiramo aho bakomeje gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga basangiza abakunzi babo uko begeze ku butsinzi

Ba nyiri kompanyi ya Tommy bishimiye cyane gukorana n'ibyamamare binyuranye bagaragaza ko bari gutanga uruvugiro, icyo gutangaza akakizane mu kuzana impinduramatwara zirambye mu buzima n'isi y'ahazaza








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND