Ikigo gicuruza amashusho ya Televiziyo, Canal+ cyagiranye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’itumanaho cya Airtel, mu rwego rwo korohereza abafatabuguzi kubona serivisi bitabagoye bifashishije Airtel Money.
Kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021, ku cyicaro cya Canal+ Rwanda giherereye
mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, habereye umuhango wo gusinya
amasezerano y’ubufatanye hagati ya Canal+ na Airtel, mu rwego rwo korohereza
abakiriya kugura ifatabuguzi ry’amashusho ya Canal+ bifashishije Airtel Money, batavuye aho bari cyangwa ngo bafate ingendo.
Impande
zombi zivuga ko ubu buryo buzafasha abafatabuguzi muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo
cya Coronavirus.
Muri
uyu muhango, Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yagaragaje ko
yishimiye cyane amasezerano basinyanye na Canal+ kuko azafasha abakiriya ku
mpande zombi kunogerwa na serivisi zihuse kandi zinoze.
Yagize
ati: “Twishimiye kubatangariza amasezerano twagiranye, duhaye ikaze abakiliya
ba Canal+ baryoherwe na serivise zacu, ni serivisi ije yunganira izo dutanga
twifashishije Airtel Money”.
Aya
masezerano yasinywe mu gihe iki kigo cy’itumanaho cyatangiye ubukangurambaga,
aho gishishikariza abakiriya babo ‘kohereza amafaranga ku buntu’, aho buri mukiriya
ufite simukadi ya Airtel ndetse unafite Airtel Money abasha koherereza
amafaranga mugenzi we nta kiguzi bimusabye.
Emmanuel
Hamez yabwiye Itangazamakuru ko kugura ifatabuguzi rya Canal+ wifashishije
Airtel nta kiguzi bisaba, ahubwo ari ubuntu, anaboneraho umwanya wo
gushishikariza abanyarwanda gukoresha Airtel.
Umuyobozi
wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bishimiye kugirana amasezerano na
Airtel Rwanda kuko bizorohereza abafatabuguzi bakenera serivisi zabo mu bice
bitandukanye by’igihugu.
Yagize
ati “Ni ibyishimo kuri twe kuba abakiliya bacu bagiye gutangira kugura
ifatabuguzi bifashishije Airtel money, ntekereza ko bizaba ari byiza kuba
babasha kwigurira ifatabuguzi mu buryo buboroheye, budahenze kandi bitabasabye
kuva mu rugo”.
Uwifuza kugura ifatabuguzi rya Canal+ yifashishije Airtel Money, asabwa kwandika *500*4*3*2*4*1# ubundi akongeraho nimero ya decoder hanyuma akishyura umubare w’amafaranga ujyanye n’ifatabuguzi yifuza.
Canal+ yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Airtel
Ubu buryo buzorohereza abafatabuguzi kubona serivisi za Canal+ mu buryo bworoshye kandi buhendutse
TANGA IGITECYEREZO