Munyaneza Fabrice yasohoye indirimbo nshya 'Intebe' ivuga ku ishimwe abari muri Krisito Yesu bafite mu buzima bwabo-YUMVE

Iyobokamana - 20/09/2021 4:27 PM
Share:
Munyaneza Fabrice yasohoye indirimbo nshya 'Intebe' ivuga ku ishimwe abari muri Krisito Yesu bafite mu buzima bwabo-YUMVE

Umuramyi Munyaneza Fabrice uteranira mu Itorero Zion Temple Celebration Center riyoborwa ku rwego rw'isi na Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yise 'Intebe' irimo ubutumwa bugusha ku ishimwe abari muri Krisitu Yesu bafite mu buzima bwabo ku bwo kucunguzwa amaraso y'igiciro cyinshi.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Fabrice Munyaneza umuhanzi akaba n'umucuruzi ukomoka mu Karere ka Rusizi ariko akaba abarizwa mu mujyi wa Kigali, yavuze ku ndirimbo ye nshya yise 'Intebe' anagaruka ku butumwa bw'ibanze burimo yifuje kugeza ku bantu bose muri rusange by'umwihariko abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yagize ati "Nasohoye indirimbo nise “Intebe " ikubiyemo ubutumwa bugusha ku ishimwe abari muri Kirisitu Yesu bafite mu buzima bwabo". “Intebe " ni indirimbo y’iminota 5 n’amasegonda 48, ikaba yagiye hanze mu buryo bw’amajwi.


Umuziki wa Gospel wungutse amaraso mashya

Fabrice Munyaneza ni umukristo mu Itorero Zion Temple Celebration Center riyobowe na Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, ariko akaba ateranira muri paruwasi ya Kimironko. Ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya, yasobanuye byimbiitse ubutumwa yayinyujijemo, ati "Indirimbo yanjye nshya nashatse kuyinyuzamo ubutumwa bwerekana ko Yesu Kirisitu yakunze ab’Isi urukundo ruhebuje kugeza n’aho abitangira, akemera kubambwa ku musaraba".

Yongeyeho ati: “Nasobanuraga cyane ukuntu Krisitu yatwegereje intebe y’ubwiza. Nibutsa abantu ko hari Umwami wabakunze agatanga ubuzima bwe kugira ngo nibamwizera bahabwe ubugingo buhoraho. Aya magambo akubiye mu Gitabo cy’Ibyahishuwe 5:6-7 hagira hati “Nuko mbona hagati ya ya ntebe na bya bizima bine no hagati ya ba bakuru, Umwana w’Intama uhagaze usa n’uwatambwe, afite amahembe arindwi n’amaso arindwi ari yo Myuka irindwi y’Imana itumwa kujya mu isi yose. Araza akura cya gitabo mu kuboko kw’iburyo kw’Iyicaye kuri ya ntebe.’’


Fabrice Munyaneza yashyize hanze indirimbo ya kabiri

Fabrice arakomeza ati "Ni umugisha ukomeye gukundwa n'Imana bikagera naho itanga Umwana wayo w’ikinege ngo acungure Isi. Mu ndirimbo nashimaga mvuga ngo Kirisitu namuhawe nk’impano, arangije ambera igitambo kizima, ni ko kunyegereza intebe y’ubwiza.’’ Uyu muhanze mushya mu muziki wa Gospel, yaboneye izuba mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi. Mu buzima busanzwe akora ubucuruzi bw’imyenda y'abageni afatanya no gukora 'Decoration' z’ubukwe.

Uyu muramyi asobanura urugendo rwe mu umuziki muri aya magambo "Natangiye umuziki mu 2009 ariko naririmbaga muri korali y'ishuri nigagaho mu karere ka Rusizi . Kuririmba ku giti cyanjye nabitangiye mu 2019. Kuva icyo gihe maze gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo “Ni muzima " na “Intebe’’. Yanakomoje ku mishinga afite, ati "Mu mishinga ya bugufi mfite, Munyaneza ndateganya gukora amashusho y’indirimbo zanjye mu kurushaho guha abakunzi banjye ibihangano byamamaza ubutumwa bwiza n’ibiyobora abantu mu gakiza".

Yavuze intumbero ye mu muziki usingiza Imana, atti "Nakoze indirimbo nyinshi nkaziha amakorali harimo n'izo nandikiye Korali naririmbagamo nkiga muri segonderi ariko ubu iyi igiye hanze ndirimba ku giti cyanjye ni iya kabiri. Nkaba ntegura gusohora iya gatatu munsi iri imbere. Nkora umuziki ngamije kwamamaza ubutumwa bwiza cyane cyane mbwira abantu urukundo Imana ibakunda mu myandikiye yanjye akenshi uzasanga hagarukamo ubutumwa burimo Yesu uko ariwe banze ryo kwizera ni nawe shingiro ry'ubutumwa bwiza bitavuze ko habobetse n'izindi 'opportunity' zo mu buzima busanzwe ziboneka kubera umuziki ntazikora.


Fabrice yakoze mu nganzo avuga ishimwe Abakristo bafite ku bwo gucungurwa na Yesu

UMVA HANO INDIRIMBO 'IBUYE' YA MUNYANEZA FABRICE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...