RFL
Kigali

Umunyabigwi mu iteramakofe agiye kwiyamamariza kuyobora Phillippines

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/09/2021 15:12
0


Umunya-Philippines wamamaye mu mukino w’iteramakofe, Manny Pacquiao yatangaje ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha.



Pacquiao yatanzwe nk'umukandida n'igice kimwe cy'ishyaka riri ku butegetsi, PDP-Laban, ryacitsemo kabiri kubera aya matora. Uretse kuba azwi cyane mu iteramakofe kubera ibigwi ahafite, uyu mugabo w'imyaka 42 ni n'umusenateri mu nteko ya Philippines.

Perezida Rodrigo Duterte ntiyemerewe kwiyamamariza indi manda, ariko ikindi gice mu ishyaka rye cyamutanzeho umukandida nka Visi Perezida, ibyo bamwe babona ko ari ugushaka kunamba ku butegetsi.

Icyo gice cyari cyamutoranyije ngo azabe yungirije inshuti ye y'igihe kirekire, Christopher "Bong" Go, ariko Bwana Go yarabyanze. Nk'umukinnyi w'iteramakofe, Pacquiao afite umuhigo ku isi wo kuba uwa mbere mu byiciro umunani bya boxe.

Umukino we uheruka yawutsinzwe n'umunya-Cuba, ahita avuga ko arimo kureba uko asezera uyu mukino. Mu kwemera kuba umukandida, Pacquiao yagize ati: "Ndi umurwanyi, kandi nzahora ndi umurwanyi muri 'ring' no hanze yayo".

Yasezeranyije kurwanya ubukene na ruswa.

Ni umugabo ukunzwe mu gihugu cye ariko ushobora guhura n'urugamba rukomeye muri ayo matora, aho Sara Duterte-Carpio, umukobwa wa Perezida Duterte, ahabwa amahirwe. Ntibizwi neza abakandida bazemerwa na komisiyo y'amatora mu batanzwe n'ibice byacitse mu ishyaka PDP-Laban.

Pacquiao asanzwe ari umusenateri muri Phillippines akaba ashobora kuyobora iki gihugu

Pacquiao afite amateka akomeye mu mukino w'iteramakofe ku Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND