RFL
Kigali

Ibara ry’inkari, inshuro wihagaritse ku munsi n’impumuro yazo hari icyo bivuze ku buzima

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/09/2021 10:30
1


Ubusanzwe inkari zigira ibara risa n’umuhondo wererutse, gusa iyo mu mubiri harimo amazi macye zigira ibara ry’umuhondo. Gusa amabara aratandukanye bitewe n’impamvu zinyuranye. Menya ikibitera n'ibyakwereka ko ufite ikibazo mu mubiri bitewe n'ibara ry'inkari zawe.



Inkari zisa gute?


Ubusanzwe inkari zigira ibara risa n’umuhondo wererutse, gusa iyo mu mubiri harimo amazi macye zigira ibara ry’umuhondo. Gusa amabara aratandukanye bitewe n’impamvu zinyuranye:

Iroza cyangwa umutuku

Ibiribwa bimwe na bimwe nka karoti, inkeri, beterave bishobora gutuma inkari zawe zitukura. Gusa bishobora no guterwa n’imiti imwe n’imwe nka rufampin cyangwa phenazopyridine. Igihe cyose ubonye kenshi zitukura ihutire kwisuzumisha kuko hashobora no kuba harimo amaraso. Buri gihe kuba zitukura ntibivuze ko ari ikibazo ariko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko urwaye impyiko, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, ikibazo cya porositate cyangwa kanseri.

Orange

Niba ubonye zisa na orange, bishobora guterwa nuko uri gufata imiti irimo vitamini B2 nyinshi, cyangwa se umuti wa phenazopyridine cyangwa isoniazid. Gusa niba utari gufata iyo miti, birerekana ko umubiri wawe nta mazi ufite, cyangwa se umwijima wawe urwaye. Wagana kwa muganga bakagusuzuma.

Ubururu cyangwa icyatsi

Ibi bishobora guterwa n’ibyo wariye birimo aya mabara. Bishobora kandi no guterwa n’imiti nka propofol na promethazine. Ibi bibaye,wagana kwa muganga bakareba ikibazo kiri kubitera.

Urufuro

Utitaye ku ibara zifite, igihe cyose wihagaritse ugasanga zirasohoka zimeze nk’urufuro, biba byerekana ko harimo poroteyine ziri gusohoka. Uba urwaye impyiko. Gana kwa muganga wisuzumishe.

Inkari zigira iyihe mpumuro?


Ubusanzwe ntabwo zigira impumuro ikabije. Icyakora bitewe n’ibyo wariye cyangwa wanyoye zishobora kugira impumuro yihariye. Gusa iyo nta mazi menshi ufite ukanyara inkari z’umuhondo cyane, ziba zifite impumuro nk’iya ammonia, ndetse zinatera uburyaryate mu maso.

Nanone kandi igihe cyose wumvise inkari zifite impumuro idasanzwe, ushobora kuba urwaye diyabete (unyara inkari zihumura), indwara z’umuyoboro w’inkari, ubwandu mu ruhago cyangwa ikibazo ku mpyiko.

Umuntu yihagarika kangahe ku munsi?


Nk'uko dutandukanye ni nako imibiri yacu ikora mu buryo butandukanye. Gusa muri rusange ntibyagakwiye kurenga inshuro 8 ku munsi. Ariko nkiyo wanyoye inzoga cyangwa ibirimo caffeine izi nshuro zishobora kurenga.

Binashobora guterwa n’imiti imwe n’imwe, kuba utwite cyangwa ugeze mu zabukuru.

Icyakora nubona inshuro usanzwe unyara ku munsi ziyongereye bidatewe n’imwe mu mpamvu tuvuze haruguru, bishobora kuba ikimenyetso cyuko ufite uburwayi bwa diyabete, kuba prostate yabyimbye, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, indwara ya vaginitis ku bagore cyangwa ikibazo cy’imikorere y’uruhago.

Icyo gihe muganga niwe uzamenya ikibigutera amaze kugusuzuma, aguhe imiti ijyanye n’uburwayi ufite. Naho n'ubona unyara rimwe ku munsi cyangwa hagashira iminsi utanyara, kandi wanyoye, bizaba biterwa n’uruhago rukora bidasanzwe, naho wagana muganga akagutegeka icyo gukora. Gusa guhindura imirire n’iminywere akenshi birabikemura.

Src:www.healthline.com,www.medicalnewstoday.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyongabo didace2 years ago
    Jewe harya ngiye kunyara harya mpejeje nkarindira ndabona utuntu tumeze nkururenda dukeya (nkamasoho)gusa sitwishi kandi ndubatse cyoba arikibazokyi?ikindi kibazo ndiko nkoramabanga yabubatse nsohoye ubwambere ndumva imbuzo zisohotse ariko ubugira ka2haza ubusa ntaconumva gisohoka kandi maze4ans imyaka ine ntararonkumwana madamu bamupimye basanga akomeye nkeneye ibitekerezo murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND