RFL
Kigali

Ku nshuro ya kabiri, hateguwe urugendo shuri ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2021 9:35
0


Ku nshuro ya kabiri, hateguwe urugendo shuri ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda ruzwi nka “Liberation Tour”.



Ni nyuma y’aho tariki 7 Nyakanga 201, uru rugendo rubaye ku nshuro ya mbere rukabera i Kagitumba aho urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye ku mugaragaro ari na ho Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema yarasiwe.

Ku nshuro ya mbere, uru rugendo shuri rwitabiriwe n’abarimo umuhanzi Cyusa Ibrahim, Muyoboke Alex ari nawe uri kubitegura afatanyije n’abandi, Patrick Maombi Umujyanama w’umuhanzi Jules Sentore na Ruti Joel, David Bayingana, umukinnyi wa filime Kirenga Saphine n’abandi banyuranye.

Izi ngendo shuri zivuga ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu, ahanini ni umwanya urubyiruko rubona uhagije wo kumenya uko byari byifashe ku rugamba bitari ugusoma ibitabo gusa.

Joel Rutaganda uri mu bari gutegura uru rugendo shuri, yabwiye INYARWANDA ko urubyiruko ndetse na bamwe mu babaye muri uru rugamba, iyo bahuye bakaganira hari imyumvire urubyiruko ruba rufite ihinduka.

"Libération Tour ni urugendo shuri rutegurwa mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu cyacu. Uyu aba ari umwanya ku bantu bose bafite umutima wo gushaka kumenya uko byari byifashe ndetse n'abarutangiye imbaraga n'umutima bakoresheje aho babikuye".

Yavuze ko nta myaka bireba kumenya amateka yaranze urwo rugamba. Ko guhera ku mwana w'imyaka 10 yakwitabira urwo rugendo kuko ari bo Rwanda rw'ejo bazaharanira ubusugire bw'Igihugu. Bityo rero ko ari amateka aba agomba guhora yigwa.

Uru rugendo ruzaba hagati ya tariki 2 na 3 Ukwakira 2021. Ruzahera mu Karere ka Gicumbi, Rukomo, Gatanu, Rubaya na Kaniga aho Radio Muhabura yavugiraga. 

Bazasura ingoro ndangamateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda ku Murindi w'Intwali ndetse n'indacye Perezida Paul Kagame yabagamo.

Bazarara mu Karere ka Musanze. Nyuma bazinduke basura Gereza ya Ruhengeli, Nyamagumba, Nyamuremure n'ahahoze Kamuhoza mu kinigi.

Kwitabira uru rugendo ku muntu umwe, ni ibihumbi 100, 000 Frw, ibihumbi 160 Frw kuri 'couple'. Aya mafaranga akubiyemo gutwarwa, amafunguro, icyumba cya Hotel, gupimishwa Covid-19 na ekuteri. Icyo umuntu asabwa ni umwambaro w'icyatsi cya Gisirikare. 

Umujyanama w’umuhanzi Chris Hat, Muyoboke Alex n’umujyanama w’abahanzi Jules Sentore na Ruti Joel, Patrick Maombi bitabiriye uru rugendo ku nshuro ya mbere

Umuhanzi Cyusa Ibrahim n’Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba David Bayingana Muyoboke Alex, umuhanzikazi Beza Deborah na David Bayingana bakoze urugendo shuri  Umukinnyi wa filime Kirenga Saphine Ibyamamare byitabiriye ku nshuro ya mbere uru rugendo shuri rwabereye i Kagitumba

Urugendo shuri ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda "Liberation Tour Phase II"








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND