RFL
Kigali

Cameroun yegukanye igikombe cya Afurika muri Volleyball cyaberaga mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/09/2021 6:51
0


Cameroun yegukanye igikombe cya Afurika muri Volleyball mu bagore itsinze ku mukino wa nyuma ikipe y'igihugu ya Kenya, ari nayo ifite iki gikombe inshiro nyinshi.



Imikino y'igikombe cya Afurika muri Volleyball ku ruhande rw'abagore, cyera kabaye yashyizweho akadomo nyuma y'inzira ndende byageze n'aho iyi mikino imara iminsi igera kuri ibiri idakinwa ndetse nta n'uzi iherezo ryayo nyuma y'aho u Rwanda rwarezwe na Nigeria ko  rwakoresheje abakinnyi batujuje ibyangombwa.


Cameroun yegukanye igikombe cyayo cya gatatu 

Nyuma yaho ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryemeje ko iyi mikino igomba gukomeza ariko u Rwanda rutarimo, kuri iki cyumweru habaye imikino ya 1/2 ndetse n'umukino wa nyuma wahuje Cameroun yari yatsinze Nigeria mu mikino ya 1/2, ndetse amaseti atatu ku busa, na Kenya yari yatsinze Morocco amaseti atatu ku busa mu mikino ya 1/2.

Umukino wa nyuma watangiye ku isaha ya Saa 20:00 pm Kenya ishaka igikombe cyayo cya 10 naho Cameroun ishaka igikombe cyayo cya 3.


Kenya yatsindiwe ku mukino wa nyuma 

Umukino waje kurangira Cameroun yegukanye igikombe ku maseti atatu kuri imwe ya Kenya. Iseti ya mbere yarangiye ari amanota 21 kuri 25 ya Cameroun, iseti ya kabiri irangira ari amanota 23 kuri 25 ya Cameroun, iseti ya gatatu Kenya iyitsinda ku manota 25 kuri 15 ya Cameroun, naho isati ya nyuma irangira ari amanota 23 ya Kenya kuri 25 ya Cameroun.


Igikombe ubu kiri mu maboko y'abakinnyi ba Cameroun 

Cameroun yahise yegukana igikombe cya gatatu cya Afurika kandi ibi bikombe byose imaze kubyegukana itsinze Kenya. Kenya niyo ifite ibikombe byinshi 9 hanyuma Misiri, Cameroun na Tunisia bafite 3, Algeria na Seychelles bakagira kimwe.


Iyi mikino yasize ku rutonde rusange Cameroun ibaye iya mbere, Kenya iya Kabiri, Morocco iya gatatu, Nigeria iya kane, Tunisia gatanu, DR Congo gatandatu, Senegal iya karindwi, u Burundi ubwa 8 ndetse u Rwanda ruba urwa 9 twabara nk'urwa nyuma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND