RFL
Kigali

APR FC yakomeje mu kindi cyiciro, ariko Mogadishu City Club iyikoreraho amateka

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/09/2021 19:12
0


APR FC yasezeye Mogadishu City Club iyitsinze ibitego 2 kuri kimwe, ihita ikomeza mu kindi cyiciro.



Kuri iki cyumweru nibwo APR FC yakinaga umukino wo kwishyura na Mogadishu City Club yo muri Somalia, aho umukino waje kurangira APR FC ibonye ibitego 2  byo mu gice cya kabiri, kuri kimwe cya Mogadishu City Club cyabonetse mu gice cya mbere.

Mogadishu City Club itahabwaga amahirwe kuri uyu mukino, niyo yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku munota wa 25, gitsinzwe na Marc Olivier Boue Bi ndetse igice cya mbere kirangira Mogadishu City Club ariyo iyoboye umukino.


Abakinnyi APR FC yabanjemo 

Igice cya kabiri kigitangira, APR FC yakoze impinduka 3, Rwabuhihi Aime Placide, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick bavamo hinjiramo Nsanzimfura Keddy, Ishimwe Anicet na Mugunga Yves.

Ku munota wa 60 APR FC yahise ibona igitego cyo kwishyura, gitsinzwe  na Manishimwe Djabel. Ku munota 73 Karera Hassan yatsinze igitego cya kabiri cy'itsinzi, ku mutwe mwiza cyane wa Karera Hassan.

Umukino warangiye ari ibitego bibiri kuri kimwe cya Mogadishu City Club, APR FC ihita ikomeza mu kiciro gikurikiyeho. Mu mukino ubanza, APR FC yari yanganyije na Mogadishu City Club ubusa ku busa, umukino wari warabereye muri Djibouti. Mogadishu City Club igitego yatsinze mu gice cya mbere, cyabaye icya mbere iyi kipe itsinze mu mateka y'iyi mikino ya CAF Champions League.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND