RFL
Kigali

Eazy Cuts yasobanuye urugendo rukakaye rw’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo zikunzwe zirimo ‘Say My Name’, ‘Babahungu’ na 'Fina'

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/09/2021 10:21
0


Umucuzi w’amashusho umaze gufata ikibuga kigari mu gukora amashusho mu Rwanda, Eazy Cuts, yavuze ibintu bitigeze bimenyekana mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo zikunzwe none, zirimo ‘Fina’ ya Calvin Mbanda yemeza ko ari nayo yamugoye, ‘Say My Name’ yamubereye indirimbo y’inzozi kuva yakwinjira mu kazi na ‘Babahungu’ ya Ish Kevin



Izina Eazy Cuts rimaze kuba rigari mu ruhando rw’umuziki nyarwanda, by’umwihariko mu gisata cyo gufata amashusho akaba ari izina ry’umusore ukiri muto, wiswe n’ababyeyi Eloi Ihirwe nyamara bikaza guhinduka ubwo yinjiraga mu myidagaduro. Uyu mucuzi w’amashusho (Video Producers) anyura abatari bacye. 

Mu kiganiro kitari gito yagiranye n’INYARWANDA, Eazy Cuts yasobanuye byinshi ku mashusho y’indirimbo zikomeje gufata imitima y’abatari bacye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Yatangiye asobanura indirimbo yamugoye mu zo yakoze muri iki cyumweru gishize, ati: ”Amashusho yagoranye ni aya Mbanda kuko ni amashusho umuntu yakoze umunsi ukarangira agashaka undi munsi wa kabiri, umunsi wa gatatu, kugera ku munsi wa gatanu.”

Asobanura impamvu yatumye aya amashusho agorana yavuze ko bwari ubuhanga bwo kubara inkuru mu mashusho bashaka gukora. Yagize ati: ”Impamvu ni uko twashakaga kubara inkuru kurusha kuryoha k’umuziki, nk'uko twari dusanzwe tubikora mu yandi mashusho, turavuga tuti reka basi tubare inkuru mo gacye, inkuru yayo rero yari yagutse ifite ibintu byinshi byo kwerekana.”

Eazy Cuts umaze kwamamara mu gufata amashusho yemeza ko mu ndirimbo yakoze zagiye hanze mu mpera z'iki cyumweru 'Fina' ya Mbanda yamugoye


Agaragaza ko ariko n’amashusho ya ‘Say My Name’ atamworoheye ati:”Ariko n'iya Kenny Sol yaragoranye ariko ntabwo ari cyane.” Yerekana ukuntu igitecyerezo cyo kujya gukorera muri Congo Kinshasa, mu gace gaturanye n’u Rwanda ka Goma cyaje, agira ati: ”Uko twagiye i Goma rero Kenny yanyumvishije indirimbo, afite igitecyerezo cyo kujya ku Kibuye, turibaza tuti twahakura iki cyaba gitandukanye n’andi mashusho urabona iyo ukora amashusho uravuga uti reka nshake ikintu kindi ntari nakora.”

Akomeza agira ati: ”Turavuga tuti ni iki kihaba? Haba amazi, haba ibirwa, haba  amahoteli, ...turavuga ariko ni ibintu abantu basanzwe babona, dushaka kuvuga tujye muri Tanzania dusanga nta mafaranga ahagije dufite, ako kanya sinzi ahantu igitecyerezo Kenny yagikuye aravuga ati ese twagiye i Goma, twabaza niba umuntu arimo arambuka ku mupaka i Goma haba hajemo gutyo.”

Eazy yerekana ko igitecyerezo cya Kenny Sol yumvise ari cyiza cyane ati: ”Nanjye ni ahantu nari naranyuze nzi urujya n’uruza ruba ruhari, abantu bagenda, amamoto, amataxi, i Goma haba hari ibintu byinshi n’umujyi urimo ibintu byinshi.”

Asobanura ko Goma ari ahantu hari haberanye n’indirimbo rwose. Ati: ”Turavuga iyi ndirimbo yawe umuntu agerageje gufatiramo amashusho, akerekana umujyi w’abandi kuko utandukanye n’uwo mu Rwanda, haba kandi hagaragaramo gakondo nyafurika utabona muri Kigali, cyeretse iya cyera yo mu myaka 20.”

Kwambuka ntabwo byaboheye. Ati: ”Twashakaga ibintu bishya kandi byinshi mu gihe kimwe tujya i Goma. Rero twagiyeyo ari kuwa Gatanu dushaka kwambuka. Ariko bitewe no kubanza kwisuzumisha icyorezo cya COVID-19 ntibyakunda ko turara tugezeyo, twasanzeyo umurongo munini cyane i Gisenyi kandi bari bafite kugera mu rugo saa moya.”

Kuba nta muntu bari baziranye bya hafi yaba Eazy Cuts n’abagize Big Team, ni ibintu bitaboroheye habe nta gato. Ati: ”Tuzindukirayo ku munsi wa kabiri byaratugoye, ari njyewe ari Kenny na bagenzi banjye bandi, nta muntu twari dufite i Goma ngo twari gusangayo, akadufasha kubona aho twakorera amashusho.”

Hamwe mu hantu bari bakeneye byari ingorabahizi kuhabona. Ati: ”Kuko twagiye ari ukuvuga ati umuntu azashake amasoko y'aho, ibintu nk’ibyo, usibye umuntu umwe nari mpazi ariko nawe nari muzi kuri Instagram, ukora amashusho w’umukongomani, niwe twabashije kuvugana ndamubwira ni ese ko ndi i Goma uramfasha iki? Arabwira ati urashaka gukorera hehe? Aba ariwe ubingiramo.”

Kugaragara kwa Ish Kevin mu mashusho y'indirimbo, Eazy Cuts yemeza ko ari ibintu byahuriranye bitari byateguwe mbere

Eazy Cuts avuga ko amashusho y’indirimbo ya Ish Kevin nta gahunda bari bafite yo kuyakora, ariko byarangiye bahuye na Ish Kevin bakabipanga bikaba. Ati:”Umunsi wa mbere twaratashye duhura na Ish Kevin, Ish nta gahunda twari dufitanye, nta namba rwose, ndamubaza nti ese ko uri ino aha? Arabwira ati naje gusura Masenge wanjye.”

Ish ahita amubwira ko ariko yari yamenye amakuru y’uko ba Eazy bari aho hafi nk’uko Eazy Cuts abisobanura agira ati: ”Gutyo gusa ahita ambwira ati bambwiye ko mwagiye gufatira amashusho i Goma, noneho n’ubundi singitashye ejo wazaza tugasubiranayo. Aza aje kutureba kugira ngo nyine arebe ukuntu ibintu bimeze, kuko nari musabye nti ejo ubonye umwanya waza tukagenda nawe ukajya mu mashusho ya Kenny Sol.”

Yongeraho ati: ”Ubwo turateza turataha turimo turataha ni bwo yari arimo arabwira n’akantu twafatira i Goma, ndamubwira nti cyeretse akantu gato twafatira ahantu hamwe, ndamubwira ariko nabyo simbikwijeje reka tuzabanze tugereyo turebe niba byakunda kuko ikintu cyanzanye ahangaha ni Kenny.”

Baje kujya Goma Eazy Cuts ati: ”Kenny na Ish Kevin ahari turazengurukana tujya gufatira amashusho mu isoko ryo mu birere, tuva aho ngaho tujya mu nzu y’urubyiruko yabo Ish Kevin azamo, nyuma rero dutashye nibwo twavuze tuti ese ubundi indirimbo ufite ushaka ko dufatira amashusho ni iyihe njye mubwira iyo atakunze arabwira ati mbabarira dufate iyi.”

Ish Kevin na Big Team bakoranye amashusho y'indirimbo 'Babahungu' ikomeje gukundwa n'abatari bacye mu buryo butari bwateguwe

Eazy Cuts yemeza ko amashusho y’indirimbo ya Ish Kevin yafatiwe ku mupaka ati: ”Ku mupaka dutaha, ni bwo twari dufite imodoka dutaha arabwira ati waretse umuntu agafatira amashusho ku modoka ndi mu modoka ndimo ndagenda, dufata amashusho gutyo biba umunsi wa gatatu njyewe nahise jya i Kigali, bagenzi banjye barimo Gitego Cedrick na Bruno Master, bakomeza bakora utundi tuntu twari dusigaye ziba zibaye ebyiri gutyo.”

Eazy Cuts afatanije n'itsinda rigari rya Big Team ni bo batunganije amashusho y'indirimbo zikunzwe zirimo 'Say My Name', 'Fina' na 'Babahungu' 


Kenny Sol mu ifoto imugaragaza mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Say My Name' yafatiwe i Goma


Ish Kevin uherutse gushyira hanze indirimbo yafatiwe ku mupaka w'u Rwanda na Kongo Kinshasa yitwa 'Babahungu'

REBA HANO 'SAY MY NAME' YA KENNY SOL IRI MU NDIRIMBO ZIKUNZWE CYANE IKABA YARAKOREWE AMASHUSHO NA EAZY CUTS


REBA HANO 'BABAHUNGU' YA ISH KEVIN YAKOZWE NA EAZY CUTS IRI MU ZIKUNZWE CYANE


REBA HANO 'FINA' INDIRIMBO NSHYA YA CALVIN MBANDA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND