RFL
Kigali

“Urwishe ya nka ruracyayirimo”! Indi kipe ya Kaminuza y'u Rwanda itewe mpaga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/09/2021 15:59
0


Ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye mu mukino wa Basketball nayo itewe mpaga nyuma ya basaza babo bakina umupira w'amaguru.



Kuri iki cy'umweru ku isaha ya 10:00 z’amanywa, nibwo ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye mu mukino wa Basketball mu bagore, yagombaga gukina umukino wa shampiyona yagombaga guhuramo na The Hoops. 

Umukino wari uteganyijwe gutangira ku isaha ya 10:00, ariko The Hoops yageze ku kibuga itegereza UR WBBC irayiheba, kugera ubwo abasifuzi bahisemo kuyitera mpaga y'amanota 20 ku busa.

Umwe mu bakinnyi b'iyi kipe aganira na InyaRwanda, yatangaje ko ubusanzwe iyo bajya gukina i Kigali bararaga bagiye, ariko kuri iyi nshuro batunguwe. Yagize ati: “Ubundi iyo twabaga turi bujye gukina muri Kigali twararaga tuzamutse tukarara i Kigali, gusa kuri iyi nshuro siko byagenze. Ubuyobozi bushinzwe ikipe yacu bwatubwiye ko tutari burare tuzamutse kubera ko hari ibitaratungana bikiri mu buyobozi ariko dushobora kugenda mu gitondo, gusa byarangiye ntaho tugiye ubu twibereye mu kigo."


Ikibazo cyatumye ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda y'umupira w'amaguru iterwa mpaga na Vision ku munsi w’ejo, kirasa neza n'ikibazo cyatumye ikipe ya Basketball ya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye mu bagore iterwa mpaga. Bose bahuriza ku buyobozi bushya bwaje, aho ngo umuyobozi ushinzwe imari n'abakozi muri iri shami rya Huye, Nzatatira Wilson, yaba adakozwa ibintu bijyanye n'imyidagaduro ndetse n’abo yasanze babiyoboye akaba atabubaha cyangwa ngo abumve. Ejo tuganira n'umuyobozi wa Siporo muri iyi Kaminuza ishami rya Huye, Kayiranga Albert, yatubwiye ko hari ikibazo gihari mu buyobozi ariyo mpamvu ikipe ya UR FC yatewe mpaga.

Uyu muyobozi witwa Nzatatira Wilson uvugwa mu kubangamira Siporo muri iki kigo, mu masegonda macye yemeye kutuvugisha, yatubwiye ko ikibazo gihari twakibaza Kayiranga Albert, ngo kuko ariwe ukizi ubundi ahita adukupa. Abakinnyi, abatoza, bo muri aya makipe, bemeza ko uko babona ikibazo kimeze, bazajya bakina imikino bakiriye gusa, kuko gusohokera kaminuza byo bitarimo niba nta gihindutse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND