RFL
Kigali

Miss Akacu Lynca yasezeranye na Alain Guy-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/09/2021 12:14
1


Umukobwa witabiriye amarushanwa y'ubwiza akaza no kumuhira akegukana ikamba ry'igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2015, Akacu Lynca, yakoze ubukwe n'umukunzi we Alain Guy.



Mu mwaka wa 2015, ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda ryegukanwe na Kundwa Doriane. Umwe mu bakobwa bari bahanganye nawe wanegukanye ikamba ry'igisonga cya kabiri, Akacu Lynca, yamaze kwiyemeza kubana akaramata n'umukunzi we bari bamaranye igihe kirekire witwa Alain Guy. Ubu bukwe bwabereye i Rubavu kuri  uyu wa 19 Nzeri 2021.

Muri ubu bukwe hakaba harimo n'ibyamamare binyuranye birimo Nkusi Arthur n'umugore we baherutse kurushinga akaba n'umunyamakurukazi, Muthoni Fiona, kimwe n’uwambaye ikamba ry'igisonga cya mbere mu mwaka wa 2016, Miss Peace Kwizera.

Mu busanzwe, umuririmbyi Alain Guy yari amaze imyaka irenga itanu akundana na Akacu Lynca, ndetse urukundo rwabo rukaba rwari ruryoshye muri iyo minsi yose barenze kwitwa abakunzi bakaba n'inshuti magara nk’uko babitangaje, ikintu cyiza gituma urukundo ruramba rukanaryoha kuko nta mabanga aba ahishwa hagati ya babiri.

Umwaka ushize wa 2020 mu kwezi kwa Kamena, nibwo Alain Guy yari yarasabye Akacu Lynca ko bazabana, arabimwemerera, amwambika impeta nyamara bitewe n'impamvu zinyuranye byabaye nk'ibitinda none  byasohoye.

Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, Akacu Lynca wasezeranye none

Ubukwe bwa Lynca na Alain bwabereye mu karere ka Rubavu


Ubu bukwe bwitabiriwe n’abarimo Nkusi Arthur n'umugore we kimwe na Miss Peace Kwizera wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w'u Rwanda muri 2016











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwizerwa Jules Maurice2 years ago
    Akacu Lynca mwifurije urugo ruhire azabyare hungu na kobwa , Akacu Lynca ndamuzi cyane ni umukobwa wumuhanga cyane , ntabwo ajya arakara , ahora yishimye , akunda Blague , twarakoranye kuri Ubuki Residence Hotel , ni umwana mwiza , azandangire Aho bazatura nzamusure murugo rwabo rushya .





Inyarwanda BACKGROUND