Umukobwa witabiriye amarushanwa y'ubwiza akaza no kumuhira akegukana ikamba ry'igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2015, Akacu Lynca, yakoze ubukwe n'umukunzi we Alain Guy.
Mu mwaka wa 2015, ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda ryegukanwe na Kundwa Doriane. Umwe mu bakobwa bari bahanganye nawe wanegukanye ikamba ry'igisonga cya kabiri, Akacu Lynca, yamaze kwiyemeza kubana akaramata n'umukunzi we bari bamaranye igihe kirekire witwa Alain Guy. Ubu bukwe bwabereye i Rubavu kuri uyu wa 19 Nzeri 2021.
Muri ubu bukwe hakaba harimo n'ibyamamare binyuranye birimo Nkusi Arthur n'umugore we baherutse kurushinga akaba n'umunyamakurukazi, Muthoni Fiona, kimwe n’uwambaye ikamba ry'igisonga cya mbere mu mwaka wa 2016, Miss Peace Kwizera.
Mu busanzwe, umuririmbyi Alain Guy yari amaze imyaka irenga itanu akundana na Akacu Lynca, ndetse urukundo rwabo rukaba rwari ruryoshye muri iyo minsi yose barenze kwitwa abakunzi bakaba n'inshuti magara nk’uko babitangaje, ikintu cyiza gituma urukundo ruramba rukanaryoha kuko nta mabanga aba ahishwa hagati ya babiri.
Umwaka ushize wa 2020 mu kwezi kwa Kamena, nibwo Alain Guy yari yarasabye Akacu Lynca ko bazabana, arabimwemerera, amwambika impeta nyamara bitewe n'impamvu zinyuranye byabaye nk'ibitinda none byasohoye.
Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, Akacu Lynca wasezeranye none
Ubukwe bwa Lynca na Alain bwabereye mu karere ka Rubavu
Ubu bukwe bwitabiriwe n’abarimo Nkusi Arthur n'umugore we kimwe na Miss Peace Kwizera wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w'u Rwanda muri 2016
TANGA IGITECYEREZO