RFL
Kigali

Yuhi Mic yasinye muri The MANE; yitezweho kurenza aha bakuru be

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2021 11:11
1


Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa The Mane yasinyishije umuhanzi Forongo Francis uzwi mu muziki nka Yuhi Mic.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nzeri 2021, ni bwo The Mane yatangaje ko yungutse umuhanzi wa kabiri usanzemo Marina Deborah.

Umujyanama wa The Mane, Safi Eric, yabwiye INYARWANDA ko The Mane yari isanzwe ifasha Yuhi Mic ariko ko batari bafitanye amasezerano, bitewe n’uko uyu musore yari akiri ku ntebe y’ishuri.

Avuga ko ari umusore ufite impano itangaje bitezeho gutanga umusaruro. Ati “Yari asanzwe ahari muri The Mane n’abandi bagihari, gusa yari akiri no ku ishuri. Habayeho rero gutegereza kugira ngo arangije ishuri.”

Akomeza ati “Yari yaratekerejweho kuko afite ukuntu aririmba. Ni umuntu twitezeho ko agiye gukora ibintu bitandukanye n’iby’abandi baba barahaciye [Muri The Mane], cyangwa iby’abandi bahanzi bakora kuko hari ukuntu afite injyana yihariye, ibintu bidasanzwe nyine. Igihe icyo aricyo cyose, twiteze ko yabyara umusaruro.”

Yuhi Mic winjiye muri The Mane avuka mu muryango w’abana bane. Amashuri yisumbuye yize muri Agahozo Shalom Youth Village.

Safi Eric avuga ko batahita batangaza imyaka uyu musore yasinye muri The Mane. Ku wa mbere, uyu muhanzi azashyira hanze indirimbo ye ya mbere imuha ikaze muri The Mane. Gusa, muri Mata 2021, Yuhi yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise “Shani”. The Mane yasinyishije umuhanzi Yuhi Mic witezweho kurenza aha bakuru be Ku wa mbere, Yuhi azasohora indirimbo ye ya mbere imuha ikaze muri The Mane

Yuhi Mic yasoje amasomo muri Agahozo Shalom Youth Village

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO "SHANI" YA YUHI MIC

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • R k2 years ago
    Welcome kbx musr wacu kd courage turagushyigikiye!!!





Inyarwanda BACKGROUND