RFL
Kigali

Iwacu Muzika Festival: Makanyaga yataramye biratinda avuga ko aterwa ubwoba n'abahanzi badafatanya-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2021 8:06
0


Makanyaga Abdul, umuhanzi utanga ibyishimo ku bisekuru byombi, yongeye kwirahirwa mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival, avuga ko atishimira kubona abahanzi badatahiriza umugozi umwe, kandi ababiri barishe umwe.



Makanyaga ni we wari utahiwe gutaramira Abanyarwanda mu ruhererekane rw’ibitaramo by’iri serukiramuco riri kubera kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yataramiye Abanyarwanda mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 18 Nzeri 2021, ashyigikiwe n’itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi basanzwe bafatanya mu bitaramo bitandukanye akora.

Makanyaga yakoze iki gitaramo yizihiza isabukuru y’imyaka 51 amaze mu muziki. Hari abacyeka ko ari umunyamuziki wize amashuri menshi, ariko siko biri kuko yize amashuri abiri yisumbuye y’imyuga.

Ni umunyamuziki ukunda gukora kandi wuzukuruje. Yakuze akunda umuziki yiyemeza kuwuteza imbere n’ubwo yagiye agira intege nke nk’abandi bose.

Makanyaga avuga ko umuziki w’u Rwanda uri gutera imbere ashingiye ku bikorwa bitandukanye abona bikorwa nk’ibitaramo biteza imbere abahanzi.

Gusa, ariko uyu muhanzi avuga ko aterwa ubwoba n’abahanzi badashyigikirana, ugasanga umwe ntiyafasha mugenzi we.

Ati "Ikintu kintera amakenga cyane ni ukudafatanya bihagije. Mugenzi wawe akakubwira ati dufatanye ugashaka kumuhunga kuko wenda umurusha sinzi niba ari imibereho cyangwa kwamamara."

Akomeza ati "Kwamamara burya n'iy'abahanzi. Niba mugenzi wanjye ubundi niko twabikora niba mugenzi wanjye ateye imbere (yakoresheje ijambo sucess) namenyega ko ari iyanjye."

"Niba ateye imbere uy'umwaka mbanzi ko ari njye utahiwe ubutaha. Kuko ndamureberaho, impamvu ateye imbere bigatuma nanjye nkora iyo mbaraga kugira ngo ntere imbere."

Uyu muhazi yavuze ko abahanzi bakwiye guhanga babungabunga umuco. Avuga ko imyaka 51 ishize akora umuziki ayifiteho urwibutso rw'uko yabitangiye yumva atari ibintu bizamuha umugati, ariko uko iminsi yagiye yicuma yageze kuri byinshi.

Muri iki gitaramo, Makanyaga yaririmbye indirimbo nka “Urukundo”, “Nkwemereye urukundo”, “Nshatse inshuti”, "Ibitekerezo", "Rubanda" n'izindi.

Yaririmbye muri iki gitaramo akorera mu ngata abahanzi Marina na Calvin Mbanda bakoze igitaramo mu cyumweru gishize.

Makanyaga yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival 2021

Makanyaga yavuze ko umuziki w’u Rwanda uri gutera imbere, kuko hari abari kuwuteza imbere Makanyaga yavuze ko hari abahanzi bikanga ubwamamare bakanga gufatanya na bagenzi babo
Uyu muhanzi avuga ko iterambere ry’undi nawe rikugeraho mu buryo bumwe cyangwa ubundi Makanyaga avuga ko hari igihe yamaraga adakora umuziki, abafana bakamugarura  Itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi risanzwe rifasha Makanyaga mu muziki Muri iki gitaramo, Makanyaga yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zakunzwe





KANDA HANO UREBE IGITARAMO MAKANYAGA ABDUL YAKOZE  ">

AMAFOTO: BJC Official- EAP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND