INYARWANDA yasuye abaturage batuye mu Murenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu. Tugera muri uyu Murenge, Mu kagari ka Kiraga, abaturage twaganiriye bashimangiye ko kuba nta mazi meza bagira bituma bakoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu, bikabaviramo ibibazo by’ubuzima birimo no kugwingira kw’abana babo nyamara barya neza.
Umuryango wa
Ntacyobazimaza Jean Chrisostome twaganiriye, watangiye usobanura uburyo umwana
wabo yashyizwe mu bagwingiye nyamara ngo agaburirwa neza. Ntacyobazimaza utuye
mu Mudugudu wa Rambo, Mu kagari ka Kiraga, mu Murenge wa Nyamyumba ho mu
Karere ka Rubavu, yasabye ko bahabwa amazi meza , bakareka kujya bakoresha
amazi y’ikiyaga cya Kivu kandi gishyirwamo umwanda uturuka ku kuba cyogwamo kikanameserwamo.
Yagize ati: “Ubusanzwe bigeze
batuzanira amazi ya ‘Mbona’ , ava mu bishanga, ariko ubu tumaze amezi atandatu
ayo mazi tutayabona, kuko ahantu amatiyo yari yaranyujijwe Abashinwa bari
kuhanyuza umuhanda, nta yindi mpamvu duhabwa muri ayo mezi atandatu tunywa amazi
mabi, amatiyo barayasandaguje. N’ubwo ayo mazi twari tuyafite twarayavomaga kugira
ngo tuyafurishe umwenda ucye byo nyine, kuko amazi y’ikiyaga ntabwo amesa
umwenda ngo ucye.”
Reba hano ikiganiro InyaRwanda TV yagiranye n'abaturage bo mu Murenge wa Nyamyumba
Akomeza agira ati: “Muri iki Kiyaga rero,
niho bogera , amazi avamo niyo tunywa, niyo tumesesha, niyo dutekesha,… ni ukuvuga
ngo amazi ava muri iki kiyaga atukuza imisatsi y’abana, ugasanga umwana afite
imisatsi yatukuye, imisaya irabyimba noneho wajya kumva ukumva ngo umwana yarwaye
bwaki kandi atari uko yabuze imirire ahubwo ari ikibazo cy’aya mazi”.
Umufasha wa
Ntacyobazimaza , Ntibarikure Marie
Goreth, we yavuze ko umwana we yahuye n’ikibazo cyo kubyimba inda no kugira
ibindi bimenyetso bya bwaki atari uko yabuze imirire, ahubwo ari uko bakoresha
amazi mabi. Uyu mubyeyi yavuze ko urugendo bakora bajya kuvoma amazi meza ari
runini kandi ngo bikaba byanabagora kubona amazi bakoresheje, bityo basaba
ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Nyamyumba kubaha amazi meza.
Nyuma yo kumenya aya
makuru twashatse kuvugisha umuyobozi w’Umurenge wa Nyamyumba , ku muronko wa
Telefoni , telefoni ye icamo rimwe ubundi atubwira ko ari mu nama , tuza kongera kugerageza nyuma ubundi icamo
ntiyatwitaba, nyuma na none iza kuva kumurongo kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru, twari tutarabasha kumubona
kuri telefoni ye ngendanwa.
Nyuma yo kubura umuyobozi
w’Umurenge twavugishije umuyobozi w’Akagari ka Kiraga, mu kutwitaba atubwira ko
ntacyo yabivugaho kuko ngo ikibazo bakigejeje ku rwego rw’Umurenge. Muri
rusange abaturage bo muri aka kagari ka Kiraga mu Mudugudu wa Rambo bafite
ikibazo cy’amazi kandi barasaba ko inzego zibishinzwe zabafasha kubona amazi
agura amafaranga makumyabiri (20 FRW) (Ijerekani) hafi yabo, kugira ngo ubuzima
bwabo bukomeze kugenda neza.
Iyi nkuru
turacyayikurikirana kugeza tuvugishije abo bireba.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABATURAGE BAHAMYA KO BAKENEYE AMAZI MEZA
VIDEO: Kwizera Jean de
Dieu
TANGA IGITECYEREZO