RFL
Kigali

CAF CC: AS Kigali yasezereye Olympique de Missiri iyinyagiye 8-1, isanga DCMP yo muri Congo mu mukino w’ishiraniro

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/09/2021 18:07
0


Ikipe ya AS Kigali yo mu Rwanda yasezereye Olympique de Missiri yo mu birwa bya Comores mu ijonjora ry’ibanze mu mikino ya CAF Confederations Cup, iyitsinze ibitego 8-1 mu mikino yombi, nyuma yo kiyinyagirira i Kigali ibitego 6-0, isanga DCMP yo muri Congo mu ijonjora rya Kabiri ribanziriza umukino wa nyuma ugana mu matsinda.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali yatanze ubusabane ihanyagirira ikipe ya Olympique de Missiri ibitego 6-0 mu mukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze muri CAF Confederations Cup, bisanga 2-1 yari yatsindiye muri Comores mu mukino ubanza, ikinyuranyo kiba ibitego 8-1 mu mikino yombi.

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali itarimo abafana kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, AS Kigali yarushije gukina neza, kurema uburyo buvamo ibitego no kwiharira umupira, ikipe ya Olympique de Missiri.

Uretse kuba yavunikishije umunyezamu wayo wa mbere mu gice cya kabiri cy’umukino, Olympique de Missiri yagaragaje urwego ruri hasi cyane mu mikinire, aho wasangaga mu kibuga irushwa cyane na AS Kigali.

Ikipe y’Abanyamujyi yo yari yiteguye neza ndetse bigaragarira buri wese ko ifite intego zihamye muri iri rushanwa, yatangiye umukino neza, inawusoza neza iri ku rwego rwo hejuru, aho itigeze iha agahenge ubwugarizi bw’Abanya-Comores.

AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot, Abanyamujyi bamera nk’abariye urusenda bakomeza gusatira cyane izamu ry’Abanya-Comores, ku munota wa 42 Niyonkuru Ramadhan atsinda igitego cya kabiri, mu gihe igice cya mbere kigana ku musozo ku munota wa 45, Aboubakar Lawal yatsinze igitego cya gatatu cya AS Kigali, amakipe ajya ku ruhuka AS Kigali iyoboye umukino ku ntsinzi y’ibitego 3-0.

Igice cya kabiri cyahiriye cyane AS Kigali yihariye cyane umukino, aho ku munota wa 53 Umurundi Tchabalala Hussein yatsinze igitego cya Kane, nyuma y’iminota Irindwi ku munota wa 60, Rukundo Dennis atsinda igitego cya Gatanu, cyari icya mbere uyu mukinnyi atsindiye AS Kigali kuva yayigeramo, mu gihe Biramahire Abeddy yatsinze igitego cy’agashinguracumu cya Gatandatu umukino ugana ku musozo.

Mu mikino yombi AS Kigali yasezereye Olympique de Misiri iyitsinze ibitego 8-1, ihita ikomeza mu ijonjora rya kabiri aho izahura na DCMP yo muri Congo, mu mukino uzaba ari ishiraniro.

Mu irushanwa ry’umwaka ushize, AS Kigali nabwo yari yageze muri iki cyiciro ndetse iranakirenga iviramo mu ijonjora rya gatatu isezerewe na CS Sfaxien yo muri Tunisia.

AS Kigali izakina na DCMP mu kwezi gutaha mu mukino wo mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup.

Tchabalala ari mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira intsinzi bakuye kuri Olympique de Missiri

Mu mukino wo kwishyura AS Kigali yatsinze Olympique de Misiri 6-0





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND