RFL
Kigali

‘Uwo Uzakunda’ ya Butera Knowless ni yo iyoboye urutonde rw’indirimbo nshya 5 zikunzwe kuri Youtube

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/09/2021 16:13
0


Mu masaha atarenga 72 mu Rwanda hagiye hanze indirimbo nshya zifite n’amashusho zikomeje kwishimirwa n’abatari bacye. Indirimbo ya Butera Knowless yitwa ‘Uwo Uzakunda’ niyo ikomeje kuyobora urutonde rw’izikunzwe n'ubwo iya Kenny Sol yitwa ‘Say My Name’ ikomeje nayo gutumbagira cyane.



Mu Rwanda, indirimbo ziri gukundwa n’abatari bacye mu kandi nshya zirimo iz’abahanzi b’ibyamamare mu ngeri zinyuranye n'iz'ab'ikiragano gishya ndetse n’abarambyemo ziri mu byiciro binyuranye by’ubuzima n’urukundo. INYARWANDA yabateguriye eshanu zitaramara amasaha 72 zikunzwe ku rukuta rwa Youtube.

Ku mwanya wa mbere indirimbo iyoboye izindi ikaba ari iyitwa ‘Uwo Uzakunda’ imaze kurebwa inshuro ibihumbi 110. Yashyizwe hanze mu masaha y’umugoroba yo kuwa 16 Nzeri 2021. Ikaba yarasohokanye n'amashusho.

Uwo Uzakunda ni imwe mu ndirimbo zigize Album ‘Inzora’ ya Butera Knowless ikaba ibaye iya gatatu ikorewe amashusho mu ndirimbo cumi n'imwe zigiyigize. Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe i Dubai, atunganywa n’aba Producer b'abahanga.

Ku isonga mu bayitunganije hari Niazi Naser usanzwe atunganya amashusho y'indirimbo z’abahanzi mpuzamahanga kimwe na Meddy Saleh umenyerewe mu gutunganya neza amashusho y'indirimbo hano mu Rwanda, mu gihe amajwi yayo yafashwe na Ishimwe Clement nyiri Kina Music.

Iyi ndirimbo ikurikirwa na ‘Shumuleta’ ari nayo ya mbere ya Platini P akoze nyuma yo gushyira umukono ku masezerano na kompanyi ikomeye ya ‘One Percent International’ yo muri Nigeria ikomeje gutera inkunga abanyempano b’abanyarwanda yaba muri Cinema no mu muziki.

‘Shumuleta’ yagiye hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuwa 16 Nzeri 2021, imaze kurebwa inshuro zigera ku bihumbi 76. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element naho mu buryo bw’amashusho yafatiwe muri Nigeria itunganywa na Oskados Oscar.

‘Say My Name’ ya Kenny Sol nayo iri mu ndirimbo zikunzwe, ikaba yaragiye hanze mu mpera z’iki cyumweru. imaze kurebwa inshuro ibihumbi 68 kandi ikomeje kuzamuka ku muvuduko uri hejuru.

Yagiye hanze mu masaha y’umugoba wo kuwa 17 Nzeri 2021, amashusho yayo yafatiwe mu gihugu cya Congo Kinshasa mu gace kazwi nka Goma. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Nizz Beat naho amashusho yayo afatwa na Eazy Cut muri Big Team.

‘Babahungu T.M.A’  y’umuraperi ukomeje kuzamuka neza mu muziki, Ish Kevin, yagiye hanze kuwa 16 Nzeri 2021. Imaze kurebwa inshuro ibihumbi 65. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Pro Jesh afatanije na JoKash naho mu buryo bw’amashusho itunganywa na Eazy Cuts.

‘Fina’ ya Calvin Mbanda yagiye hanze kuwa 15 Nzeri 2021 imaze kurebwa n’ibihumbi 22. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element naho amashusho yayo atunganywa na Eazy Cuts, Mbanda kandi aherutse gutandukana na The Mane.

Izindi ndirimbo nazo zikunzwe zitari muri eshanu ziyoboye kuri Youtube harimo ‘Utujede’ isubiyemo ya Ado Josan, Nj na Kirikou Akili kimwe n'iy’umuhanzikazi n’umunyamidelikazi witwa Diamond Diva yitwa ‘Fly’ ikoze mu buryo buvanze bwa kizungu ariko irimo na Gakondo.

Indirimbo ya Butera Knowless 'Uwo Uzakunda' iyoboye urutonde rw'indirimbo nshya zikunzwe kuri Youtube

Indirimbo ya mbere Platini P akoze kuva yatangira gukorana na One Percent International yitwa 'Shumuleta' igaragaramo umunyamidelikazi w'uburanga butangaje, ikomeje kugenda igagararizwa urukundo

Say My Name ya Kenny Sol ikaba ya kabiri akoze kuva yatandukana na Bruce Melodie iri mu zikomeje gutumbagira


Babahungu ya Ish Kevin nayo iri m uzikomeje guhererakanwa na benshi

Fina indirimbo ya mbere Calvin Mbanda akoze kuva yava muri The mane nayo ikomeje kwishimirwa

Umuhanzikazi Diamond Diva ukorera ibikorwa by'umuziki no kwerekana imideli muri China indirimbo yashyize hanze yitwa 'Fly' iri mu zikomeje kuryohera abakunzi b'umuziki nyarwanda

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ‘SAY MY NAME’ YA KENNY SOL

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ‘FINA’ YA CALVIN MBANDA

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ‘BABAHUNGU’ YA ISH KEVIN

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO SHUMULETA YA PLATINI P
KANDA WUMVE UNAREBE UWO UZAKUNDA YA BUTERA KNOWLESS

KANDA HANO WUMVEUNAREBE INDIRIMBO ‘UTUJEDE’ ISUBIYEMO YA ADO JOSAN

KANDA HANO WUMVEINDIRIMBO ‘FLY’ YA DIAMOND DIVA

RYOHERWA N'INDIRIMBO NSHYA YA KNOWLESS IKUNZWE KURUSHA IZINDI 










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND