Mu masaha atarenga 72 mu Rwanda hagiye hanze indirimbo nshya zifite n’amashusho zikomeje kwishimirwa n’abatari bacye. Indirimbo ya Butera Knowless yitwa ‘Uwo Uzakunda’ niyo ikomeje kuyobora urutonde rw’izikunzwe n'ubwo iya Kenny Sol yitwa ‘Say My Name’ ikomeje nayo gutumbagira cyane.
Mu Rwanda, indirimbo ziri gukundwa n’abatari bacye mu kandi nshya zirimo iz’abahanzi b’ibyamamare mu ngeri zinyuranye n'iz'ab'ikiragano gishya ndetse n’abarambyemo ziri mu byiciro binyuranye by’ubuzima n’urukundo. INYARWANDA yabateguriye eshanu zitaramara amasaha 72 zikunzwe ku rukuta rwa Youtube.
Ku mwanya wa mbere indirimbo iyoboye izindi ikaba ari iyitwa ‘Uwo Uzakunda’ imaze kurebwa inshuro ibihumbi 110. Yashyizwe hanze mu masaha y’umugoroba yo kuwa 16 Nzeri 2021. Ikaba yarasohokanye n'amashusho.
Uwo Uzakunda ni imwe mu ndirimbo zigize Album ‘Inzora’ ya Butera Knowless ikaba ibaye iya gatatu ikorewe amashusho mu ndirimbo cumi n'imwe zigiyigize. Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe i Dubai, atunganywa n’aba Producer b'abahanga.
Ku isonga mu
bayitunganije hari Niazi Naser usanzwe atunganya amashusho y'indirimbo z’abahanzi mpuzamahanga
kimwe na Meddy Saleh umenyerewe mu gutunganya neza amashusho y'indirimbo hano mu Rwanda, mu gihe
amajwi yayo yafashwe na Ishimwe Clement nyiri Kina Music.
Iyi ndirimbo ikurikirwa na ‘Shumuleta’ ari nayo ya mbere ya Platini P akoze nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
na kompanyi ikomeye ya ‘One Percent International’ yo muri Nigeria ikomeje gutera inkunga
abanyempano b’abanyarwanda yaba muri Cinema no mu muziki.
‘Shumuleta’ yagiye
hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuwa 16 Nzeri 2021, imaze kurebwa inshuro
zigera ku bihumbi 76. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element naho mu buryo bw’amashusho
yafatiwe muri Nigeria itunganywa na Oskados Oscar.
‘Say My Name’ ya Kenny
Sol nayo iri mu ndirimbo zikunzwe, ikaba yaragiye hanze mu mpera z’iki cyumweru. imaze
kurebwa inshuro ibihumbi 68 kandi ikomeje
kuzamuka ku muvuduko uri hejuru.
Yagiye hanze mu masaha
y’umugoba wo kuwa 17 Nzeri 2021, amashusho yayo yafatiwe mu gihugu cya Congo
Kinshasa mu gace kazwi nka Goma. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Nizz Beat naho
amashusho yayo afatwa na Eazy Cut muri Big Team.
‘Babahungu T.M.A’ y’umuraperi ukomeje kuzamuka neza mu muziki, Ish
Kevin, yagiye hanze kuwa 16 Nzeri 2021. Imaze kurebwa inshuro ibihumbi 65. Yakozwe
mu buryo bw’amajwi na Pro Jesh afatanije na JoKash naho mu buryo bw’amashusho
itunganywa na Eazy Cuts.
‘Fina’ ya Calvin Mbanda yagiye hanze kuwa 15
Nzeri 2021 imaze kurebwa n’ibihumbi 22. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element
naho amashusho yayo atunganywa na Eazy Cuts, Mbanda kandi aherutse gutandukana na The Mane.
Izindi ndirimbo nazo
zikunzwe zitari muri eshanu ziyoboye kuri Youtube harimo ‘Utujede’ isubiyemo ya
Ado Josan, Nj na Kirikou Akili kimwe n'iy’umuhanzikazi n’umunyamidelikazi witwa
Diamond Diva yitwa ‘Fly’ ikoze mu buryo buvanze bwa kizungu ariko irimo na
Gakondo.
Indirimbo ya Butera Knowless 'Uwo Uzakunda' iyoboye urutonde rw'indirimbo nshya zikunzwe kuri Youtube
Indirimbo ya mbere Platini P akoze kuva yatangira gukorana na One Percent International yitwa 'Shumuleta' igaragaramo umunyamidelikazi w'uburanga butangaje, ikomeje kugenda igagararizwa urukundo
Say My Name ya Kenny Sol ikaba ya kabiri akoze kuva yatandukana na Bruce Melodie iri mu zikomeje gutumbagira
Babahungu ya Ish Kevin nayo iri m uzikomeje guhererakanwa na benshi
Fina indirimbo ya mbere Calvin Mbanda akoze kuva yava muri The mane nayo ikomeje kwishimirwa
Umuhanzikazi Diamond Diva ukorera ibikorwa by'umuziki no kwerekana imideli muri China indirimbo yashyize hanze yitwa 'Fly' iri mu zikomeje kuryohera abakunzi b'umuziki nyarwanda
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ‘SAY MY NAME’ YA KENNY SOL
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ‘FINA’ YA CALVIN MBANDA
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ‘BABAHUNGU’ YA ISH KEVIN
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO SHUMULETA YA PLATINI P
KANDA WUMVE UNAREBE UWO UZAKUNDA YA BUTERA KNOWLESS
KANDA HANO WUMVEUNAREBE INDIRIMBO ‘UTUJEDE’ ISUBIYEMO YA ADO JOSAN
KANDA HANO WUMVEINDIRIMBO ‘FLY’ YA DIAMOND DIVA
RYOHERWA N'INDIRIMBO NSHYA YA KNOWLESS IKUNZWE KURUSHA IZINDI
TANGA IGITECYEREZO