RFL
Kigali

Byagenda gute u Rwanda ruhamwe no gukinisha Abanya-Brazil bakiniye ikindi gihugu?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/09/2021 10:10
1


U Rwanda rufite urubanza rugomba kuburana nyuma yo gukinisha Abanya-Brazil Bane mu mikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore kiri kubera mu Rwanda, bivugwa ko banakiniye igihugu cya Brazil, uru rubanza rushobora gukomerera u Rwanda cyangwa rukoroha bijyanye n’ibisobaruro rutanga, byagenda bite basanze u Rwanda ruhamwa n’icyaha?



Mu busanzwe ntabwo byemewe ko umukinnyi akinira ibihugu bibiri icyarimwe, keretse abiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe. Iyo umukinnyi afashwe yaguye muri iryo kosa arabihanirwa ndetse n’igihugu cyamukinishije nacyo kikabihanirwa bikomeye.

Bitunguranye, tariki ya 16 Nzeri 2021, umukino wa nyuma mu itsinda A wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal mu gikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore kiri kubera muri Kigali Arena, wasubitswe nyuma y'uko Nigeria itanze ikirego ivuga ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi bakomoka muri Brazil kandi baranakiniye icyo gihugu.

U Rwanda rwagombaga gukina na Senegal mu mukino wa nyuma wo mu itsinda A, mu mukino wagombaga gutangira saa Kumi n’ebyiri za Kigali, wasubitswe nyuma y'uko Nigeria ireze u Rwanda ko rwakinishije Abanya-Brazil ku mukino Nigeria yatsinzwemo n'u Rwanda amaseti 3-0, kandi aba bakinnyi ngo baranakiniye Brazil.

Tariki ya 13 Nzeri 2021, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yatsinze iya Nigeria amaseti 3-0, mu mukino u Rwanda rwahise rukatishamo itike ya ½ bwa mbere mu mateka.

Ntabwo Nigeria yanyuzwe no gutsindwa kuko yahise itanga ikirego mu mpuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika ‘CAVB’ ivuga ko u Rwanda rwakinishije Abanya-Brazil banakiniye icyo gihugu muri uwo mukino.

Nyuma yo gusubika umukino, CAVB yasohoye itangazo ivuga ko umukino usubitswe kubera ikirego cya Nigeria yareze u Rwanda ko rwakinishije Abanya-Brazil Bane ku mukino bahuyemo, kandi abo bakinnyi bari barakiniye ikindi gihugu (Brazil).

Iyi mpuzamashyirahamwe yatangaje ko undi mwanzuro urebana n’uyu mukino bazawumenyeshwa mu rindi tangazo.

U Rwanda rwitabaje abakobwa Bane bakomoka muri Brazil kugira ngo barufashe muri iri rushanwa, gusa amakuru Inyarwanda yahawe n’umwe mu bayobozi mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, avuga ko Nigeria yigiza nkana kuko aba bakinnyi nta kindi gihugu bigeze bakinira.

Gusa u Rwanda ruramutse ruhamwe n’iki cyaha cyo gukinisha Abanya-Brazil bakiniye icyo gihugu, rwahanishwa gusezererwa mu irushanwa rwakiriye, ndetse rugahagarikwa imyaka ibiri rutitabira amarushanwa yose ategurwa na CAVB.

Aba bakinnyi nabo bafatirwa ibihano birimo guhagarikwa ndetse no gutanga amande.

Kuri ubu, u Rwanda rwamaze kubona itike ya ½ mu gikombe cya Afurika muri Volleyball, nyuma yo gutsinda imikino ibiri ya mbere yo mu itsinda, harimo uwo yatsinzemo Maroc amaseti 3-1, runatsinda Nigeria amaseti 3-0.

U Rwanda rushobora gusezererwa mu gikombe cya Afurika rwakiriye rukanahagarikwa imyaka ibiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Brabra.2 years ago
    None se ubu iki cyibazo kigeze he? Mperuka umukino w'u Rwanda na Sénégal usubikwa. Ese irushanwa ryose ryarasubitswe? Munsobanurire uko bimeze ubu.





Inyarwanda BACKGROUND