Kigali
Bralirwa
-->

MU MAFOTO 50: Ihere ijisho uburanga bwa Crystal umunya Afurika y’Epfo wifashishijwe na Platini mu mashusho ya 'Shumuleta'

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:18/09/2021 10:08
1


'Shumuleta' ya Platini ni indirimbo imaze umunsi umwe isohotse ikaba imaze kurebwa n’ibihumbi birenga mirongo itandatu. Iyi ndirimbo yagaragayemo umubyinnyi ukomeye wo muri Afurika y’Epfo ariko ukorera muri Nigeria ndetse ashimirwa uburyo yagaragaje ubuhanga muri iyi ndirimbo.



Amashusho meza kugeza ubu niyo mbarutso ndetse n’urufunguzo rw’umuhanzi rumufungurira aho ageze hose iyo yayitayeho cyane ndetse akayaha n’umwanya cyane cyane iyo afite intumbero nziza z'aho yifuza kugera. Uburyo uteguramo kuva k’ugomba gufata ayo mashusho, aho ari buyafatire, abo ari bwifashishe ndetse n’ibyo ari bwifashishe, ni bimwe mu bigira amashusho y’umuhanzi meza cyane cyane iyo ashyizemo impinduka kuko abantu bo baba bakeneye kureba ibintu bishya.

Ibi byose bivuzwe haruguru ni byo byitaweho n’umuhanzi Platini P wakoze amashusho ari ku rwego mpuzamahanga urebeye mu ndirimbo Shumuleta imaze umunsi umwe isohotse, yaba inzu yafatiwemo ayo mashusho, abantu yifashishijemo n’ibyo yifashishijemo, byose byari byateguwe.

Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku mukobwa uvuka mu gihugu cya South Africa ariko ukorera akazi ke i Abuja mu gihugu cya Nigeria witwa Crystal wagaragaje ubuhanga muri iyi ndirimbo nshya ya Platini P. Uburyo uyu mukobwa yagaragaye muri iyi ndirimbo biragaragara ko ari ibintu amenyereye.

Mu kiganiro gito InyaRwanda.cpom yagiranye n’umuhanzi Platini P yavuze ko uyu mukobwa ari umubyinnyi kabuhariwe ndetse w’umuhanga ukorera akazi ke Abuja ariko avuka mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Yagize ati: "Yitwa Crystal, ni umunya South Afica akunda kugaragara mu mashusho y’abahanzi bakomeye ariko ni umubyinnyi ukomeye ukorera Abuja".



Crystal ubwo yiteguraga kwibaruka

Crystal afite umwana

Crystal akunda kugaragara mu mashusho y'abahanzi bakomeye

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO SHUMULETA YA PLATINI IGARAGARAMO CRYSTAL








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dammas Aliazard1 month ago
    Amahoro y'Imana abane namwe .nanjye ngora muzika hano murikongo(goma) mfite indirimbo imwe nukuri gukorera ino indirimbo ino biragora icyambere usanga producer atazi kinyarwanda kugucurangira nikibazo icyakabiri amaradio akomeye igoma gupfa gukina indirimbo yikinyarwanda itarimbuza mahanga biragora bayicuranga ikimuri studio wataha ikaza igukurikiye bababashaka ibiceri maze bikarangira nkabanyamakuru mufite inshingano zikinyarwanda numwimerere wacyo mudufashe twe dukoresha ikirimi cyikinyarwanda hanze yurwanda kugirango ikiranyarwanda kibe nkizindi ndimi .indirimbo #UMUBAVU by Dammas Ally irikuri youtube numero whatsapp +243842084911



Inyarwanda BACKGROUND