RFL
Kigali

Bwiza yahawe ikaze muri Kikac, avuga intego ye anasohora indirimbo ye ya mbere-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2021 16:59
0


Umuhanzikazi Bwiza Emerance yakiriwe mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika, Kikac Music Label, atangaza ko arajwe ishinga no guhuza imbaraga n’abo asanze mu kibuga cy’umuziki kugira ngo umuziki w’u Rwanda utere imbere mu nguni zose.



Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021, mu muhango wabereye kuri Baoba Hotel i Nyamirambo witabiriwe n’umujyanama w’abahanzi Muyoboke Alex, Dj Theo Umuyobozi w’Ibusumizi, ababyeyi be, Junior Giti na Mico The Best.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Kikac Music Label, Dr Kintu yashimye buri wese wagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’irushanwa "The Next Diva-Indi Mbuto" ryatumye Bwiza bamumenya bakaniyemeza kumufasha.

Avuga ko uyu mushinga wo guhitamo umuhanzi wo gufasha bari bawumparanye igihe, ubu bakaba bishimira ko babashije kuwuvana mu mpapuro bakawushyira mu bikorwa.

Uyu muyobozi yavuze ko irushanwa "The Next Diva-Indi mbuto" bifuza ko rijya ku rwego rushimishije kugira ngo “rirusheho kubyarira inyungu umuhanzi cyane ko iyo ufite impano igomba ku gutunga.”

Dr Kintu avuga ko umuhanzi ari nk’uruganda. Ko Bwiza afite buri kimwe cyose kizamufasha kuva ku rwego rumwe akagera ku rundi, ashima ababyeyi be bemeye ko akora umuziki.

Bwiza winjiye muri Kikac, yavuze ko zari inzozi ze gukora umuziki, ashima ababyeyi be bamuba hafi bakamuyobora mu nzira nziza, anashima Kikac yemeye kumuherekeza mu rugendo rw’inzozi ze.

Uyu mukobwa yashimye basaza be mu muziki Mico The Best na Danny Vumbi asanze muri Label, avuga ko bamufasha kuva yahabwa ikaze.

Bwiza yavuze ko ataje gutegana imitego n’abo asanze mu kibuga. Ati “Icyo navuga umuziki nje gukora si uwo guhatana n'abo mpasanze ahubwo umuziki nje gukora ni uwo gufasha abo mpasanze ngatanga umusanzu wanjye mu muziki Nyarwanda.”

Muyoboke Alex, umujyanama w’umuhanzi Chris Hat, yabwiye Bwiza kurangwa n’imyitwarire ibereye umwari w’i Rwanda kandi agakora atumbiriye intego ye.

Mico Prosper uzwi nka Mico The Best, we yavuze ko ashima intambwe agezeho ayitereshejwe n’abarimo inzu y’umuziki ya Super Level yavuye ku isoko ry’umuziki ndetse na Kikac Music Label abarizwamo muri iki gihe.

Ababyeyi ba Bwiza Emerance [Karake na Uwimana Jeane], bavuze ko bamwe mu babyeyi batiyumvishaga ko umuziki ari akazi nk’akandi, bashima Kikac yahisemo umwana wabo.

Bai “Mbere umubyeyi ntiyabonaga neza umwana we ko yakwinjira muri ibi bintu ariko uyu munsi biragenda bigaragara ko impano y'umwana iyo wayibonye kare ntuyiteho uba uhemukiye umwana.”

Bavuze ko impano ya Bwiza yarandaranze kuva mu buto bwe. Bati “Bwiza iyi mpano ye twayibonye kera arayizamukana muri korali aho yigaga tugenda tuyibona ari nayo mpamvu twamuhaye umwanya dushimira Kikac yamwakiriye ari nabo bamukurikirana.”

Bwiza Emerance yinjiye muri Kikac Music Label ahita asohora amashusho y'indirimbo ye ya mbere yise "Available"

Aba babyeyi bavuze ko bashyigikiye umwana wabo, kandi ko bazamufasha guhuza umuziki n’amasomo akurikirana muri Kaminuza mu mwaka wa kabiri.

Bati “Twarishimye cyane. Ndabizi ko Bwiza ari mu maboko meza ya Kikac kandi arubaha ndetse yubaha Imana ndabizi ko azakomeza gushyigikirwa.”

Next Diva ni irushanwa rizajya riba buri nyuma y'imyaka ibiri. Umuhanzi akazajya asimburwa nyuma y'imyaka itatu ariko mu gihe akiri muri Kikac azajya ahabwa ibintu byose nkenerwa. 

Bwiza Emerance aherutse guhishurira INYARWANDA ubuzima bwe:

Ni umukobwa w’inseko icyeye n’amenyo y’urwererane. W’ijwi ryiza rijyanishije n’uburanga.

Bwiza Emerance yiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Ishami rya Hospitality and Tourism Management, aho yatangiye kwiga mu 2020

Ni imfura mu muryango w’abana bane, mu bakobwa babiri n’abahungu babiri. Abana na Nyina na Se mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

Yavukiye i Gitarama mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, umuryango uza kwimukira i Kigali nyuma bajya gutura i Nyamata

Amashuri abanza yize kuri Kigali Harvest ku Kimihurura. Igihimba rusange (O Level, Tronc Commun), yize kuri Saint Joseph amaze gufata ishami ryo kwiga (A Level) yize kuri Saint Bernadette mu Karere ka Gisagara, asoreza ayisumbuye kuri Saint Aloys mu Karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Yakuze akunda umuziki ahanini biturutse ku kuba yarajyanaga n’ababyeyi be mu rusengero akishimira uko baririmba.

Uko yigiraga hejuru mu myaka ni nako yajyaga kuririmba muri korali zitandukanye zirimo iz’abana arabikomeza kugeza n’ubu.

Uyu mukobwa yaririmbye muri korali kuva ku myaka umunani y’amavuko, ku buryo atazibuka neza amazina. Ndetse muri iki gihe ni umwe mu baririmbyi b’urusengero asengeramo rwakoreraga i Kigali nyuma rwimukira i Nyamata.

Yakuranye inzozi zo gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, ku buryo mu bihe bitandukanye yagiye agerageza kwinjira mu muziki ntibikunde.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa Kikac Music Label, Dr Kintu, umuhanzikazi Bwiza Emerance ndetse n’umuhanzi Mico The Best  

Umuyobozi Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya KIKAC Music Ltd, Uhujimfura Jean ClaudeBwiza Emerance ni we musitari mushya mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac Music Label   Mico The Best yashimye intambwe agezeho ayitereshejwe n’abarimo inzu y’umuziki ya Super Level
Uwimana Jeane, nyina w'umuhanzikazi Bwiza Emerance yavuze ko umwana we yagaragaje impano kuva mu buto bwe

Karake, Se wa Bwiza avuga ko biyemeje gushyigikira umwana wabo

Muyoboke Alex yasabye Bwiza kuzarangwa n'imyitwarire iboneye

Kikac Music Label yamurikiye itangazamakuru umuhanzikazi igiye gufasha

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "AVAILABLE" YA BWIZA

">

AMAFOTO: Babou_daxx








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND