RFL
Kigali

Ibyo umukobwa akwiye kwitwararika ngo akurure umuhungu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/09/2021 11:30
0


Hari inzira nyinshi n'uburyo butandukanye umukobwa yakoresha akurura umuhungu, gusa iyo atagize ubwitonzi n'ubushishozi ngo agire ibyo yitwararikaho n’ibyo yitondera, usanga ibyo gukurura umuhungu yakunze bitagikunze kuko hari aho atitwaye neza.



Ibyo umukobwa akwiye kwitwararika ngo akurure umuhungu:

1) Kwikunda

Iyo umukobwa akunda uko ameze, agakunda ingeso ze nziza kandi akumva zimuteye ishema, ibyo bitera umuhungu kumva amugiriye ubwuzu akumva amukurura. Abahungu bakunda umukobwa ufite amateka meza y’ubuzima bwe, abakobwa batiyandaritse mu bwangavu bwabo, kandi babanye n’abakunzi babo neza. Ikigeretseho, bagashimwa n’abahungu benshi kandi ari abo kwifuzwa. 

Abo baruta ba bakobwa baba batavugwa neza mu myitwarire yabo. Iyo ufite imyitwarire ishimwa na benshi, bituma umuhungu yumva uri uw’agaciro, bigatuma akwiyumvamo.

2) Kutisiga ibirungo byinshi ku mubiri

Abahungu ntabwo banga ko abakobwa biyitaho cyangwa ngo bisige, ahubwo banga abakabya bakarenza urugero, kuko bibahindura abo batari basanzwe baribo. Bityo, abakobwa bakaba basabwa kwiyitaho, bakisiga neza ariko badakabya.

3) Kwambara neza

Umukobwa ushaka kunezeza umuhungu, yambara neza. Kwambara neza abahungu bashima ni ukwambara ukikwiza, utagaragaza isoni z’ubwambure bwawe, kuko ibyo bituma umuhungu atakubonamo biri hanze, ahubwo akakubonamo umukobwa w’umutima kandi ubereye urugo.

4) Guca bugufi

Umukobwa wiyoroshya, uca bugufi imbere y’umuhungu, ikirenzeho uca bugufi imbere ya buri wese, utari nka babandi basuzugura abandi ngo ni uko bafite ubwiza cyangwa amafaranga cyangwa se bavuka mu miryango ikomeye. Umukobwa uca bugufi rero anezeza umuhungu.

5) Kutagira amagambo menshi

Umukobwa utuje utagira amagambo menshi, udakunda kuvuga aho ari hose, uwo anezeza umuhungu kuko amubonamo kwiyubaha. Ariko ibyo umukobwa abikora atari uko atinye abantu arimo cyangwa se isoni, ahubwo ari umuco afite wo kugira umutuzo. Uwo mukobwa akundwa n’abahungu kurenza wa wundi uba ushaka kwerekana ko ashabutse igihe ari mu bandi.

6) Kubaha buri wese

Umukobwa wubaha buri wese ariko akanamenya kwihagararaho no gufata ibyemezo bidahubutse, uwo nguwo akundwa cyane n’abahungu benshi kuko baba bamubonamo ubushobozi burenze.

7) Kugira ubuhanga

Umukobwa ugira ubuhanga yaba mu magambo avuga, mu mitekerereze, mu bikorwa ndetse no mu myitwarire, uwo nguwo arubahwa cyane kuko usanga abahungu benshi bifuza kumwegera cyane ngo bamuganirize, kuko bene uwo mukobwa aba afite ibitekerezo byubaka.

8) Kwita ku muhungu uje amusanga

Umukobwa uzi kwita ku muhungu uje amusanga uko yaba ameze kose, akamwakirana urugwiro, akamwereka ko amwitayeho n’iyo abandi bahita bamusuzugura. Uwo mukobwa aba ari umuhanga imbere y’abahungu.

9) Kutagendera mu bigare

Umukobwa utagendera mu bigare n’amagambo bya bagenzi be, ariko na none akaba atari nyamwigendaho ahubwo azi gufata ibyemezo atarindiriye kubifatirwa na bagenzi be. Uwo akundwa n’abahungu kuko bamubonamo umuntu wishoboye.

10) Kwikora ku bice bimwe by'umubiri

Umukobwa uganira n’umuhungu waje amugana kubera urukundo, agatangira kwikora mu misatsi, ku ijosi, ku ntugu ndetse no ku matama, uwo nguwo akurura umuhungu kuko ibyo ari ibimenyetso byerekana ko yamwiyumvisemo. Uwo rero akurura umuhungu vuba, kuko aba amuhaye igisubizo atabanje kumugora.

11) Gutungura umuhungu ukamusoma

Umukobwa utungura umuhungu atabyiteguye mu gihe bari kuganira agahita amusoma ku itama, aba amugaragarije ko amwiyumvamo. Ibyo bituma umuhungu amwiyumvamo cyane.

Src:www.womenresources.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND