RFL
Kigali

Diamond Diva yashyize hanze indirimbo yitwa 'Fly' ikubiyemo isezerano ry'urukundo-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/09/2021 20:28
0


Umuhanzikazi n'umunyamideli, Diamond Diva, yashyize hanze indirimbo ikoze mu buryo buvanze injyana za kinyafurika na kizungu mu buryo buryoheye amatwi yitwa 'Fly', ibyinitse igaruka ku nkuru y'urukundo rwa babiri.



Diamond Diva yashize hanze indirimbo ije ikurikirana n’iyo yari amaze iminsi ashyize hanze yitwa 'Nishike'. Iyi ndirimbo ye nshya yise “Fly”, ikoze mu buryo bw'amajwi ariko n'amashusho yayo azajya hanze mu bihe bya vuba, nkuko abyemeza.

Ikoze mu ndimi ebyiri, ikinyarwanda n'icyongereza. Atangira agira ati:"Ibyishimo byanjye bishingiye kuri wowe, biri iwawe. Waba uzi urukundo ngukunda? Hano niho ujya unkora nkatuza, ntabwo ari urukundo rw'ibihuha, ntabwo ari imikino ninjye nawe, wowe wenyine."

Agakomeza agira ati:"Nkunda amabi yawe ndavuga ingeso zawe musore w'igikundiro wanjye kuri njye uri uw'igikundiro reka tuguruke twembi mu burasirazuba n'uburengero bwaryo twembi mu majyepfo n'amajyaruguru."

Akinjira mu gice gisa n'isezerano agira ati:"Nta muntu n’umwe wakiba urukundo ngukunda, uhaza urukundo rwanjye kuko ari wowe wenyine wuzuza urukundo rwanjye, nkubuze nahita pfa".

Diamond Diva agakomeza agira ati:"Ngaho egera hino nkurura egera hino nyegera guhera nonaha n'igihe cyose." 

Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi zinyuranye asanzwe afite. Ni umwe mu bakobwa b'ikiragano cy'umuziki gishya, ubona afite umuhate.

Imbuga nkoranyambaga zose, akoresha amazina ya “Diamond Diva”. Zimwe mu ndirimbo amaze gukora zagiye zikundwa zirimo ‘Spray The Love’, ‘Pull me’, ‘Push’, ‘Spice’ na ‘Nishike’ aheruka gushyira hanze'.

KANDA HANO WUMVE 'FLY' Y'UMUHANZIKAZI DIAMOND DIVA

Indirimbo nshya ya Diamond Diva yitwa 'Fly'. Niwe wayiyandikiye itunganywa na Nizz Beat. Ikoze mu buryo bwiza uyu muhanzikazi atari amenyerewemo


Uretse kuba umuhanzikazi, Diamond Diva anerekana imideli aho aherereye mu gihugu cy'u Bushinwa 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NISHIKE YA DIAMOND DIVA












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND