RFL
Kigali

Platini P yashyize hanze amashusho y’indirimbo 'Shumuleta' irimo umukobwa w'uburanga butangaje-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/09/2021 19:20
0


Amashusho y’indirimbo ya Platini P yitwa “Shumuleta” yari itegerejwe n'abatari bacye, yamaze kugera hanze, agaragaramo umukobwa w'uburanga butangaje.



Platini P yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye 'Shumuleta' yari imaze iminsi itegerejwe n'abatari bacye. Uyu muhanzi yagiye yumvikana kenshi avuga ko aya mashusho azanyura abatari bacye. Iyi ndirimbo ikaba ariyo ya mbere akoze kuva yasinya amasezerano muri kompanyi yo muri Nigeria yitwa One Percent International, izamufasha kuzamura umuziki we ukagera ku rundi rwego.

Amashusho yafatiwe mu gihugu cya Nigeria agaragaramo umukobwa w’uburanga butangaje. Ni amashusho ubona ko yitondewe agakorwa neza kuburyo uwavuga ko azashimisha benshi ataba ari kure y’ukuri.

Iyi ndirimbo yatunganijwe mu buryo bw'amajwi na Bob Pro na Element  mu nzu imenyerewe mu Rwanda, “Country Record”.


Dore amwe mu magambo (Lyrics) agize indirimbo “Shumuleta”, Platini P yaririmbye mu ndimi zigera kuri eshatu:

Atangira agira ati: “Uhmmmeeee Kana nyonga Kana uri shumuleta Uhmmmm Nyonga ndabizi uri shumuleta Baba ayoo P.”

Agakomeza yinjira mu gitero cya mbere kigira kiti: “Kana winshotora, ese ntuzi ko nambaye umubiri gupfusha birangora ahaaahh uko wisetsa biranyica, mu mwenda wa Adam ndaba umwana uta inkonda wishwe n'ifemba, we kanaa uri nyamabala uko ugenza ni balabala uyu munsi ni nyamacoma just tonight ni swalalala swalalalao”

Agakurikizaho inyikirizo igira iti: “ I say weeee u make me fall In love ×3 makeee me fall in love ummmhee Kana nyonga (Kanaa uri shumuleta Kana nyonga ndabizi uri shumuleta )×2”
Agahita yinjira mu gitero cya kabiri agira ati:”kanaa ucira amazi ,mazi ya teke eee ,Reba ndasazee uko uteye na wanyuma uri miss gisabo mtoto mtoso nanabetingaaa We kana uri nyamabala uko ungezanza ni balabala uyu munsi ni nyamacoma just to night ni swalala swalalaoo”

Agasubiramo inyikirizo:” i say weeee u make me fall In love ×3 makeee me fall in love ummmhee Kana nyonga (Kanaa uri shumuleta Kana nyonga ndabizi uri shumuleta )×2” Ubundi agasoza na Outro agira ati:”baba we njo baba Tonto stani Darago mendez Cafu oli Wayaaa Eyoo p Omuswede wanyede”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO UNAREBE SHUMULETA YA PLATINI P

Platini P n'abayobozi ba One Percent International yo muri Nigeria bari mu Rwanda muri iyi minsi

KANDA HANO UREBE SHUMULETA YA PLATINI P

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND