RFL
Kigali

Kigali: Umuhanda witiriwe Jay Polly-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:16/09/2021 15:05
1


Umuhanda wo muri Kigali abantu benshi batangiye kuwitirira Jay Polly umaze iminsi yitabye Imana nyuma y'igishushanyo kinini umunyabugeni witwa Rwigema Abdul yahashushanyije cy'ifoto y'uyu muraperi utazibagirana mu mitima ya benshi.



Nyuma y'iki gishushanyo cyahanzwe n'umunyabugeni Rwigema Abdul akagishyira ku muhanda aho abantu banyura, abantu benshi baru kunyura ahari iki gishushanyo bari kuvuga ko uyu muhanda ari uw'umuraperi Tuyishime Joshua (Jay Polly) witabye Imana tariki 02 Nzeri 2021. Uyu muhanda witiriwe Jay Polly, uherereye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe, mu kagari ka Kanombe mu mudugudu w'Umushumbamwiza.


Umuhanda watangiye kwitirirwa Jay Polly

Uyu muhanda kugeza ubu abantu benshi batangiye kuwitirira Jay Polly kubera iki gishushanyo ahanini bitewe n'igikundiro uyu muraperi yari afite. Abageze aho iki gishushanyo kiri barahagarara bakakitegereza. Iki gishushanyo kiri mu ruhande w'ibumoso ku nzu iri ahantu hitegeye ku buryo kigaragarira buri we. 


Kuba batangiye kuwitirira Jay Polly kubera iki gishushanyo si igitangaza kuko uyu muraperi yasize amateka atazibagirana muri uyu muziki Nyarwanda. 

Rwigema Abdul  wahanze iki gishushanyo, nawe yahamije ko abantu batari bake uyu muhanda batangiye kuwitirira Jay Polly. Ibi yabihamije mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com aho yagize ati: "Maze kubikora abantu banyuragaho benshi ni bo batangiye kuwumwitirira ngo umuhanda witiriwe Jay Polly nyine!".


Rwigema wahanze iki gishushanyo cyatumye umuhanda witirirwa Jay Polly

Yakomeje avuga ko kugeza ubu abatari bacye batangiye kuwitirira Jay Polly ari abagiye bamunyuraho ari guhanga iki gishushanyo kugeza agisoje bitangira kugenda bifata indi ntera rubanda bati 'umuhanda wa Jay'! 

Icyakora ku rundi ruhande uyu munyabugeni yavuze ko akora iki gishushanyo we atari afite intego y'uko uyu muhanda bawitirira uyu muraperi. Mu kubisobanura yagize ati: "Ni ukuvuga ngo njyewe intego nari mfite njya kubikora njyewe nabikoze nshaka kwifatanya n'abakunzi ba Jay Polly kuko naramukundaga. Nanjye ziriya ndirimbo ze narazikundaga cyane". Yakomeje avuga ko kandi yari afite intego yo kwifatanya n'umuryango we wamubuze ashimangira ko iki gitekerezo yakigize nyuma y'uko abahanzi bamukoreye indirimbo.


Yavuze ko abasanze ahanga iki gishushanyo cya Jay Polly bamwe bagiye batera amasaruti bakavuga ko akoze ikintu kiza. Yavuze ko bitarangiriye hariya gusa ati: "Buriya ntabwo nifuza ko birangirira hariya kubera ko kiriya gikuta nakoze ntabwo ari igikuta kinini kandi n'ahantu inzu iri hashobora kuba harimo ibibazo ku buryo nko mu myaka ibiri bazahasenya, ahubwo njye numvaga ko hagize nk'abakire bafite inyubako ndende bampa ubufasha ni ho nayishyira ikitirirwa Jay Polly". 

Rwigema ubwo yatangiraga iki gishushanyo 

Uyu munyabugeni Rwigema Abdul ni umunyempano watangiye gushushanya mu mwaka wa 2016. Avuga ko yabyigishijwe n'ubuzima bw'Isi. Icyakora kugeza ubu yiga muri Kaminuza ya Mount Kenya mu mwaka wa gatatu mu bijyanye na ICT ndetse n'Ubucuruzi (Business).

Mu minsi ishize umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Uncle Austin, yasabye ko Jay Polly yakwitirirwa nk'umuhanda runaka kubera ibigwi n'amateka yubatse mu muziki akiri ku isi. Akenshi abantu bakunze kwitirirwa agace runaka cyangwa se ikintu bikozwe na rubanda bagendeye ahanini ku mateka y'uwo muntu bahitiriye.


Abagera kuri uyu muhanda bakabona iki gishushanyo bari kuvuga ngo 'Umuhanda wa Jay Polly'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ezira ishimwe2 years ago
    Thanks Jay Polly R.I.P





Inyarwanda BACKGROUND