RFL
Kigali

Rwamagana: Umwana watewe inda agatabarizwa n'abarimo Clarisse Karasira yahawe ubutabera

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/09/2021 11:52
0


Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ifoto y’umwangavu Iradukunda Cynthia watewe inda, yazengurukijwe imbuga nkoranyambaga n’abantu batandukanye basaba ko uyu mwana yahabwa ubutabera, kandi uwamuteye inda agakurikiranwa.



Abifashishije imbuga nkoranyambaga barimo Clarisse Karasira batabarije uyu mwana. Clarisse yanditse kuri konti ye ya Facebook ati: “Burya si buno, ntibikabe ukundi. Guhohotera umwana muto ni ukumwica ahagaze. Ni ukumuvutsa ejo hazaza, ni ukumubuza inzozi, inzira n'ubuzima. Bayobozi bacu beza, uyu mwana akwiriye kwitabwaho akabona n'ubutabera.”

Uyu mwana w’umukobwa afite imyaka 17 y’amavuko, umwana yabyaye agejeje imyaka ibiri n’igice y’amavuko, bivuze ko yatewe inda agejeje imyaka 14. Uwamuteye inda ni umugabo w’urugo yakoragamo akazi.

Ukoresha izina rya ‘Iso ni nde’ yanditse kuri konti ye ya Twitter tariki 11 Nzeri 2021, avuga ko uyu mugabo wateye inda uyu mwana yafashe agafungurwa ariko nyuma ‘afungurwa mu buryo budasobanutse’, ndetse ko ntabufasha na bumwe yigeze aha uyu mwana.

Nyina w’uyu mwana yitabye Imana akiri muto. Iradukunda yafashe icyemezo cyo kongera kurega uyu mugabo wamuteye inda ko ntabufasha amuha, uyu mugabo apfumbatisha amafaranga Se w’uyu mwana kugira ngo yemeze ko umwana we afite imyaka y’ubukure yakwifasha.

Kuri uyu wa Gatatu tarii 15 Nzeri 2021, Akarere ka Rwamagana kanditse ubutumwa kuri Twitter buvuga ko bwakurikiranye iki kibazo kandi ko bagihaye umurongo.

Bati “Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwakurikiranye ikibazo cy’uwitwa Iradukunda Cynthia kandi bugiha umurongo. Ukuri ni uko uyu Iradukunda Cynthia yatewe inda afite imyaka y’ubukure, kandi n’uwamuteye inda arabyemera, akemera no kumufasha uko ashoboye.”

Rwamagana yavuze ko “Mu gukemura burundu ikibazo cya Iradukunda Cynthia, Ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’imiryango yombi buzakomeza kumufasha mu mibereho kuko atishoboye bumushakira akazi, uwamuteye inda amushakire icumbi n’igitunga umwana. Nyir’ubwite nawe yagiriwe inama yo kubahiriza ibyemejwe.”

Nyuma y’ubu butumwa, Clarisse yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko umutima we wuzura ibyishimo iyo “mbonye abayobozi bacu bakoze igikwiye kandi bakita ku bibazo byabo bashinzwe.”

Uyu muhanzikazi uherutse gusohora indirimbo “Tabara” yavuze ko bimpuha “imbaraga zo gukoresha inganzo ye’ mu gutanga umusanzu ukwiye.

Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA, ko yifuza ko abantu bahohotera abana bakomeza kwamaganwa kandi bagashyikirizwa ubutabera

Ati “Nzi abana benshi bafashwe ku ngufu kuva cyera no mu buto bwacu, bagirwa intere ariko na n'ubu ntibarabona ubutabera, ababahihoteye baridegembya, kandi abana bo bari kurwana n'ibikomere byanze gukira.”

Ku wa 6 Nzeri 2021, Perezida Paul Kagame yatangije Umwaka w’Ubucamanza wa 2021/2022. Mu ijambo rye, yavuzemo ko abahohotera abagore n’abana bato bakwiye kutihanganirwa bagahabwa ibihano biremereye.

Ati "Ingamba n’ibihano bikwiye kwiyongera, bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera. Iyo ujenjeka ndetse rimwe bigasa nk’aho kuri bamwe ari ibintu byemewe, sibyo. Dukwiye kwisuzuma ubwacu nk’abayobozi, inkiko, abacamanza n’abashinjacyaha; icyo kintu tukagikurikirana tugashyiramo ingufu tukabona ko byahindutse byanze bikunze.’’

"Abakora ibi byaha, ababafasha n’ababahishira bakwiriye guhabwa ibihano biremereye ku buryo bishobora kubuza abandi kubijyamo cyangwa kubyitabira.’’

Clarisse Karasira avuga ko yifuza ko abantu bahohotera abana bakomeza kwamaganwa kandi bagashyikirizwa ubutabera

  

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwakurikiranye ikibazo cy’uwitwa Iradukunda Cynthia kandi bugiha umurongo. Akarere ka Rwamagana katangaje ko Iradukunda Cynthia yatewe inda afite imyaka y’ubukure








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND