RFL
Kigali

M&M Love Story: Meddy yahishuye uko yahuje na Mimi wabanje kwanga kujya muri 'Ntawamusimbura'-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/09/2021 10:08
1


Meddy yagarutse ku buryo yatangiye gukundanamo na Mimi n'uburyo byamugoye kugira ngo yemere ko bakorana amashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’, n'aho uyu mukobwa aziye, Meddy ananirwa kureba muri Camera kubera isoni n'urukundo rwinshi yakundaga Mimi.



Mu gice cya mbere cy’inkuru y’urukundo rwa Meddy na Mimi, uyu muhanzi atangira avuga ukuntu byari bigoye kugira ngo babashe guhuza kuko umukobwa yari yarabyanze afite impamvu z’urudaca zitatuma babasha guhuza ngo bakorane.

Mu mashusho y’iminota 4 n’amasegonda 41 ari ku rukuta rwa Youtube rwa Meddy akoze mu rurimi rw’icyongereza, uyu muhanzi atangira avuga ukuntu yahuye na Mimi. Yagize ati: ”Nahuye na Mimi imyaka 5 ishize byamfashe hafi umwaka kugira ngo mwemeze ko yajya mu mashusho y’indrimbo yanjye.”

Agaragaza ko icyo gihe cyose abagomba gutunganya amashusho y’indirimbo bari bararambiwe. Yagize ati: ”Byari ubusazi kuko aba ‘producers’ banjye bendaga kubivamo, yabaga ambwira ko we atajya mu mashusho y’indirimbo ariko azamfasha kubona uyajyamo.”

Mimi ngo yabaga atanga impamvu zidashira. Meddy azivuga muri ubu buryo ati: ”Kubera impamvu zinyuranye uku rero ni ko kuri kwari kuri inyuma ya byose, ikintu mu mutima wanjye cyabwiraga ko ariwe mukobwa ukwiriye kujya mu mashusho y’indirimbo.”

Meddy asobanura ukuntu abamufasha gufata amashusho bibazaga ibyo arimo ati: ”Byari biri kuri rwa rwego n'aba ‘producers’ banjye bambazaga icyo ndimo nshaka, ushaka ko dusoza ikorwa ry’amashusho cyangwa ushaka gukomeza kwiganirira n’umukobwa.”

Yerekana ko atari azi nawe neza igisubizo ati: ”Byari bidasobanutse byo ndibuka naramwandikiye ndamubwira nti twakora amashusho kuwa Gatandatu ansubiza ambwira ko no mu mpera z’icyumweru ajya akora iyo ageze mu rugo aba ananiwe atunumva rero uko yabikora.”

Meddy akomoza ku gisubizo yamuhaye agira ati: ”Ndamubwira nti wari ubizi, nzategereza”. Muri iki gice cya mbere hagaragaramo Mimi mu mashusho amwe n'amwe y'icyo gihe harimo aho aba agira ati: ”Murareba uyu musore w’ubukaka.” Meddy akamusubiza agira ati: ”Yego nitwa Ali”, Mimi by'amashyengo ati: ”Agira ubusazi.”

Meddy avuga ko kutava ku izima kwe byatumye Mimi yemera kumufasha agira ati: ”Ntekereza ko nawe byamucanze akavuga ati nkwiye gufasha uyu musore.” Asobanura ukuntu ubwo yemeraga bagatangira gufata amashusho byari byifashe n’ukuntu buri umwe yatangajwe n’ubwiza bwe ubwo yazaga.

Ati: ”Ndibuka twari tumutegereje twiteguye mu gihe kingana n’isaha yose araza yari ananiwe ajya kwitegura, ndavugisha ukuri yari mwiza, mu gihe yageraga aho twari tugiye gukorera ndibuka ahagera hari inshuti zanjye zirimo Chris na Cedru bose baramutangariye.”

Agaruka ku kuntu byamunaniye gukora kubera igishyika cy'uwo akunda bari kumwe. Meddy ati: ”Bwa mbere byarananiye kureba muri camera, byari ibintu bitangaje. Guhera icyo gihe twabaye inshuti, hari byinshi byajyaga mbere mu buzima bwanjye kimwe no mu bwe.” Yongeraho ati: ”Naravugaga nti reka ntegereze igihe cya nyacyo.” 

Meddy akomeza avuga ko bagiye gusangira nk'abakundana ariko ku ruhande rwe niko yabifataga ntiyibwiraga ko Mimi ari ko byari bimeze. Ati: ”Twagiye gusangira bwa mbere nk'abakunda ni ko njye nabifataga ariko we igisekeje sintekereza ko ari ko yabifataga, gusa njye nari nzi icyo nshaka.”

Meddy agaragaza ko yasaga nk'uwamuremewe kuko buri kimwe cyarijyanaga. Aragira ati: ”Nari ngiye kumumenya nawe yari agiye kumenya, byasaga nk'aho nari nararemewe kubana nawe, buri kintu kijyanagamo. Yankundiye uwo nari we nanjye mukundira uwo yari we.”

Iki gice cya mbere cy’inkuru y’urukundo rwabo (M&M Love Story-Meddy Ep 1) avuga ukuntu baretse kuba inshuti zisanzwe bakaba inshuti magara, ati: ”Guhera ubwo twaretse kuba inshuti zisanzwe, tuba inshuti magara byari byiza.”

Muri iyi filime mbarankuru y’urukundo rwa Meddy na Mimi agace mu mbere hagenda hanyuramo amashusho yabo yo mu myaka ya 2017 na 2018 bagitangira guteretana. Kuri ubu Meddy agiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Queen of Sheba’ imaze amezi agera muri ane itegerejwe na benshi mu bakunzi ba Meddy.

Meddy umutima we wakunze Mimi ukimubona n'ubwo babanje kuba inshuti bakaza kuvamo inshuti magara 

'Ntawamusimbura' ni yo ndirimbo yatumye abaremewe kubana Mimi na Meddy bahura mu buryo bwafashe umwaka urenga ngo Mimi yemere kujya mu mashusho

Meddy aritegura gushyira hanze indirimbo nshya yitwa 'Queen of Sheba' 

KANDA HANO WUMVE NTAWAMUSIMBURA YAHUJE MEDDY NA MIMI

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO MY VOW IGARAGARAMO MIMI

KANDA HANO UREBE M&M LOVE STORY-MEDDY EP1 IGARUKA KU BURYO BAHUYE



 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwiza Leah2 years ago
    Wow So sweet ❤️ iriryoshye kbs! mbifurije kugumana akaramata pe





Inyarwanda BACKGROUND