RFL
Kigali

Guma utere imbere nk’umuzinga – Imbamutima za Perezida Ndayishimiye kuri Niyonsaba wanditse amateka akomeye ku Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/09/2021 20:01
0


Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste yashimiye byimazeyo Niyonsaba Francine wakoze amateka akomeye ku Isi mu kwiruka metero 2000, amwifuriza imigisha iturutse ku Mana n’iterambere mu buzima.



Niyonsaba Francine ukomoka mu Burundi yaciye agahigo ku Isi mu kwiruka metero ibihumbi bibiri (2000 m) mu bagore, mu irushanwa rya Boris Hanzekovic Memorial ryabereye i Zagreb mu gihugu cya Croatia, aho yakoresheje iminota 5 n’amasegonda 21.

Uyu Murundikazi yabigezeho nyuma yo gusiga Genzebe Dibaba waherukaga guca agahigo mu marushanwa akinirwa mu nzu (indoors) mu 2017, akaba yamusize amasegonda abiri.

Nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu akanakora amateka mu kwiruka metero 2000, Niyonsaba Francine yagize ati: ”Ndumva mfite umunezero udasanzwe. Si nari nzi ko nshobora kwandika amateka nk'aya ku Isi yose, kuko ni bwo bwa mbere nari nje hano. Naje hano gukora ibyo nasabwaga gukora".

"Nabikoze. Ni byiza kandi biraryoshye. Nshimiye buri wese waje kudutera ingabo mu bitugu".

Nyuma yo guca aka gahigo akanahesha ishema u Burundi na Afrika muri rusange, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter mu magambo y'Ikirundi yagize ati "Kw’izina ry’Abarundi bose no kw’izina ryanje, ndakeje Umwigeme Francine Niyonsaba kw’iteka ridasanzwe amaze imisi atera Uburundi. Imana ibandanye imuhezagira agume atera imbere nk’umuzinga".

Niyonsaba akaba akuyeho agahigo kari kakozwe n’umunya Ireland Sonia O'Sullivan mu 1994, uyu Murundikazi kandi akaba akoze aya mateka nyuma y’icyumweru kimwe yegukanye irushanwa rya Diamond League ryabereye i Zurich mu Busuwisi, mu kwiruka metero 5000. Uyu Murundikazi kandi aheruka gutangazwa mu bakinnyi batanu ku Isi bafite umuvuduko wo hejuru mu cyiciro cy’abagore.


Ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye kuri Niyonsaba wakoze amateka akomeye

Niyonsaba Francine yaciye agahigo ku I9si mu kwiruka metero 2000






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND