Niyonsaba Francine ukomoka mu Burundi yaciye agahigo ku Isi mu kwiruka metero ibihumbi bibiri (2000 m) mu bagore, mu irushanwa rya Boris Hanzekovic Memorial ryabereye i Zagreb mu gihugu cya Croatia, aho yakoresheje iminota 5 n’amasegonda 21.
Uyu
Murundikazi yabigezeho nyuma yo gusiga Genzebe Dibaba yaherukaga guca agahigo
mu marushanwa akinirwa mu nzu (indoors) mu 2017, akaba yamusize amasegonda
abiri.
Nyuma
yo kwegukana umudali wa Feza mu mikino Olempike mu kwiruka metero 800,
Niyonsaba ni umwe mu bakinnyi babujijwe gusiganwa hagati ya metero 400 na 1600,
kubera kugira imisemburo y’abagabo ikabije ya testosterone.
Uyu
mukinnyi w’imyaka 28 avuga ko atahisemo gusezera nk’uko byagendekeye abandi
nyuma y’amategeko mashya yasohotse, abuza abafite imisemburo ya kigabo
gusiganwa muri metero runaka, ahubwo yakomeje gukina kugira ngo abere abandi
urugero.
Nyuma
yo kwegukana umudali wa zahabu akanakora amateka mu kwiruka metero 2000, Niyonsaba
Francine yagize ati”Ndumva mfite umunezero udasanzwe. Si nari nzi ko nshobora
kwandika amateka nk'aya ku Isi yose, kuko ni bwo bwa mbere nari nje hano. Naje
hano gukora ibyo nasabwaga gukora".
"Nabikoze.
Ni byiza kandi biraryoshye. Nshimiye buri wese waje kudutera ingabo mu bitugu".
Niyonsaba
akaba akuyeho agahigo kari kakozwe n’umunya Ireland Sonia O'Sullivan mu 1994, uyu
Murundikazi kandi akaba akoze aya mateka nyuma y’icyumweru kimwe yegukanye
irushanwa rya Diamond League ryabereye i Zurich mu Busuwisi, mu kwiruka metero
5000.
Uyu
Murundikazi kandi aheruka gutangazwa mu bakinnyi batanu ku Isi bafite umuvuduko
wo hejuru mu cyiciro cy’abagore.
Niyonsaba yaciye agahigo ku Isi mu kwiruka ibilometero 2000
TANGA IGITECYEREZO