Icyamamare muri filimi, Alliah uherutse gushyigikirwa na benshi mu byamamare mu gikorwa cyo kumurika filimi yise ‘Alliah The Movie’ ikomeje kunyura benshi kubera ubutumwa burimo, yagaragaje ishimwe n’ibyishimo yatewe no kuba Bruce Melodie ari mubifatanije nawe.
Kuwa 12 Nzeri 2021 ku musozi wa Rebero mu mujyi wa
Kigali ahazwi nka Canal Olympia, umukobwa wamamaye muri cinema nyarwanda no mu
itangazamakuru, Isimbi Alliance benshi bazi nka Alliah yashyize hanze filimi
nshya yakoze yitwa ‘Alliah The Movie’.
Byari ibirori bikomeye byitabiriwe n’ibyamamare by’ingeri
zitandukanye bigomwe akazi baba bafite baza gushyigikira uyu mukobwa uri kubarizwa
muri Nigeria cyane kubw’amasezerano afitanye n’ikompanyi yitwa One Percent
International, nayo abayobozi bayo bari bitabiriye imurikwa rya filimi yatumye
banahitamo gukorana nawe.
Mu baje kumushyigikira hakaba harimo Bruce Melodie, umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda uri no kwitegura ibitaramo azakorera hanze y’igihugu, kimwe kiri mu kwezi gutaha kizabera muri Canada k’urubyiniro azahuriraho na Harmonize, n’ikindi afite muri ‘United Emirates Arab’ mu gace kazwi mu bucuruzi ka Dubai. Alliah abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimye byimazeyo Bruce Melodie bigaragara, yemeza ko ari mu bagize uruhare mu guhesha umugisha umunsi w’imurikwa rya filimi ye.
Alliaha yagize ati:” @brucemelodie Melo thank you for blessing my day bros” Ugenecyereje
mu kinyarwanda Alliah yabwiye Bruce Melodie ati:”Melo wakoze guhesha umugisha
umunsi wanjye muvandimwe.”
Bamwe mu babonye ubu
butumwa bashimye Alliah kubwo kuzirikana kandi banamubwira ko bishimiye filimi
ye ko ari nziza irimo amasomo. Urugero ni uwitwa J. Peter wagize ati:” Rwose byari
sawa na filime ni nziza cyane, twayikunze irimo amasomo menshi.”
Alliah yatangiye kwamamara muri cinema nyarwanda ubwo yakinaga muri filimi yitwa Rwasa, aza gukomeza akina no muzindi zinyuranye. Yakoze no mu itangazamakuru kuri flash fm. Filimi yamuritse yitwa ‘Alliah The Movie’ , igaruka kwihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Yibanda ahanini ariko kuryibasira ab’igitsinagore, ibintu yemeza ko yanyuzemo ku kigero cyo hejuru. Mu bandi bitabiriye imurikwa ryayo barimo Shaddyboo, Rocky Kimomo, Masamba Intore, Marie Immacule uyobora ‘Transparency Rwanda’ n’abandi.
Alliah yagaragaje ko yishimye kuba Bruce Melodie yarifatanije nawe mu gikorwa cyo kumurikia filimi yise 'Alliah The Movie'
N’ubwo Alliah filimi ari iye ndetse ikaba ishingiye ku nkuru mpamo y'ubuzima bwe, ariko yanditswe itunganywa, inayoborwa na Rama wamamaye nka Bamenya
Alliah yasaga neza mu ikanzu y’agatangaza, imisatsi miremire y'umukara, n'inkweto zizamuye byagaragaraga ko bihenze n’ubwo yemeje ko n’uwamwambitse atari yakamwishyuye mbega atazi agaciro mu mafaranga k’ibyo yambaye n’ubwo yari aberewe.
TANGA IGITECYEREZO