RFL
Kigali

UEFA CL: Bayern Munich yasubiriye Barcelona iyitsindira i Camp Nou - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/09/2021 3:52
0


Mu mukino wa mbere wo mu itsinda E mu irushanwa rya UEFA Champions League 2021/22, wari uhishe byinshi warangiye Bayern Munich yo mu Budage yongeye gukura amanota atatu kuri FC Barcelona ku kibuga cya Camp Nou iyitsinze ibitego 3-0.



Wari umukino wagombaga kugaragaza isura nyayo ya FC Barcelona muri uytu mwaka w’imikino ku ruhando mpuzamahanga nyuma yo gutandukana na Loionel Messi, wayifashije kugera kuri byinshi mu myaka 20 yayikiniye.

Umukino watangiye Bayern Munich iri ku rwego rwo hejuru ndetse inagaragaza umupira mwiza mu kibuga hagati, wiganjemo kurema uburyo bwa hato na hato bwavamo igitego.

Ntabwo iyi kipe yo mu Budage yigeze itezuka ku ntego yazanye3 muri Espagne kuko yari izi neza ko ije gukina n’ikipe iragangaye itagifite za mbaraga yari ifite mu bihe byashize, byanatumye ikina yidagaduye uko ibishaka ntacyo yikanga, binarangira yegukanye amanita atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-0.

FC Barcelona yafunguye amazamu ku munota wa 34 ku gitego cyatsinzwe na Thomas Mueller ku mupira wari uturutse kwa Leroy Sane.

Nubwo Bayern Munich yakomeje kwiharira umukino ndetse ikanarema uburyo bwinshi bw’ibitego, iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye yinjije igitego kimwe mu izamu ryari ririnzwe na Ter Stegen.

Mu gice cya kabiri FC Barcelona ntiyigeze igaragza impinduka kuko yakomejwe kurushwa na Bayern Munich gukina neza ndetse no kurema uburyo bw’ibitego, byanatangaga amahirwe menshi y’intsinzi ku Badage.

Ku munota wa 56 nyuma y’umutambiko wari umaze gukubitwa na Jamal Musiala wakinnye neza muri uyu mukino, Robert Lewandowski yatsinze igitego cya kabiri cya Bayern Munich cyashyize mu mwijima abafana ba FC Barcelone.

Umukino ugana ku musozo ku munota wa 85, Robert Lewandowski yatsindiye Bayern Munich igitego cy’agashinguracumu, ashyira iherezo ku nzozi za Barcelona zo kwegukana amanita atatu y’uyu mukino.

Ni ku nshuro ya kiabiri yikurikiranya Barcelona itsinze Bayern Munich muri Champions League, nyuma yo kuyandagaza mu 2020, ubwo yayitsindiraga muri ¼ ibitego 8-2, mu mukino wavuzweho byinshi.

Ni intangiriro mbi kuri FC Barcelone yagaragaje urwego ruri hasi rw’imikinire rudatanga icyizere muri iri rushanwa, ndetse binagoye ko wayiha amahirwe yo kuzazamuka muri iri tsinda iherereyemo, ariko akaba amahirwe akomeye kuri Bayern Munich yagaragaje umukino mwiza ndetse inerekana ko ifite intego zikomeye muri iri rushanwa.

Mu yindi mikino yabaye, Manchester United ya Cristiano yatsinzwe na Young Boyz ibitego 2-1, Chelsea itsinda Zinit igitego 1-0, mu gihe Juventus yatsinze Malmo iyisanze mu rugo ibitego 3-0.

Kuri uyu wa Gatatu harakomeza imikino ya mbere mu matsinda aho Club Brugge izakina na PSG, Manchester City na Leipzig, Liverpool na AC Milan naho Atletico Madrid iracakirana na FC Porto yo muri Portugal.

Uyu mukino wari uhishe byinshi ku mpande zombi

Muller yatsinze igitego cyafunguye amazamu muri uyu mukino

Lewandowski yatsinze ibitego bibiri byakurikiyeho muri uyu mukino

Bayern Munich yegukanye intsinzi y'ibitego 3-0 imbere ya FC Barcelone






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND