RFL
Kigali

UEFA CL: Manchester United itangiranye imibare mibi nyuma yo gutsindwa na Young Boys

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/09/2021 22:58
0


Manchester United itangiye urugendo rwa Champion League itsindwa na Young Boys ibitego bibiri kuri kimwe ndetse inahabwa ikarita itukura.



Urugendo rwa Champions League Manchester United yarutangiriye mu Busuwisi aho yari yasuye Young Boys ariko itaha uko yaje nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1. Manchester United niyo yafunguye amazamu ku munota wa 13 igitego cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo ahawe umupira na Bruno Fernandes.


Abakinnyi babanje mu kibuga: Manchester United; De Gea, Wan-Bissaka, Maguire, Lindelof, Shaw, Fred, Van de Beek, Fernandes, Pogba, Sancho, Ronaldo. Young Boys; von Ballmoos; Hefti, Camara, Lauper, Garcia; Sierro, Martins; Fassnacht, Aebischer, Ngamaleu; Elia.

Ku munota wa 35 Aaron Wan-Bissakayaje guhabwa ikarita itukura ku ikosa yari akoreye umukinnyi wa Young Boys. Ku munota wa 37, Manchester United yakoze impinduka, Jason Sancho ava mukibuga hinjira Diogo Dalot, ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa bwa Young Boys.


Ronaldp yongeye kwandikisha 

Igice cya Kabiri kigitangira, Manchester United yongeye ikora impinduka, Donny van de Beek yavuye mu kibuga asimbuye na Raphael Varane, na Young Boys Vincent Sierro ava mu kibuga asimburwa na Theoson Jordan Siebatcheu. Ku munota wa 66 Nicolas yaje kubonera igitego Young Boys ku mupira yari ahawe na Silvan Hefti.

Ku munota wa 72 Cristiano Ronaldo yavuye mu kibuga asimbuwe na Jesse Lingard ndetse na Bruno Fernandes asimburwa na Nemanja Matic. Amakipe yombi yagumye kunganya kugeza ku munota wa 90 ndetse Umusifuzi yongeraho iminota 5 y'inyongera ku munota wa 5 Theoson Jordan aza kubona igitego cya kabiri kubera umupira Jesse Lingard yatanze nabi yisanga umuzamu asigaranye na Theoson Jordan.


Young Boys itsinze Manchester united 

Igitego Cristiano Ronaldo yatsinze cyahise kiba igitego cya 135 muri Champions League ndetse kiba igitego cya 16 cya Champions League muri Manchester United.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND