RFL
Kigali

Umuhanzi The Flowolf wo muri Nigeria uri mu Rwanda ari gukorana indirimbo na Igor Mabano

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2021 15:11
0


Umuhanzi Folarinwale Elemide wamamaye mu muziki ku izina rya The Flowolf wo muri Nigeria, yagaragaje ko ari kugirira ibihe byiza mu Rwanda.



INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko uyu muhanzi yageze mu Rwanda ari kumwe na Mubyara w’umuhanzi Davido akaba ari nawe mujyanama wabo.

Bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali bari mu indege yihariye (Private Jet). Mubyara wa Davido ni umunyamafaranga ku buryo bivugwa ko afite ‘Private Jet’ zirenga eshatu, binatuma ari we ushora imari mu muziki w’uyu muhanzi.

Akigera mu Rwanda, The Flowolf yakoranye indirimbo eshatu na Igor Mabano. Ndetse uyu muhanzi yanakoranye indirimbo n’umuraperi OG The General, umuhungu wa Albert Rudatsimburwa washinze Contact Tv akaba n’umusesenguzi muri Politike.

Umuhungu we yabaye igihe kinini mu Bubiligi ahakorera umuziki, ndetse mu myaka icyenda ishize yakoranye indirimbo ‘Boum boum’ na Ai Kiba.

OG The General yatangiye umuziki mu myaka ya 2006 na 2007 akorana cyane na TFP hamwe n’itsinda rye ryitwaga UCT.

Flowolf uri mu Rwanda ni umuhanzi w’umunya-Nigeria, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Yavutse tariki 19 Ukwakira 1994, akurira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria ari naho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.

Uyu muhanzi yakuriye muri korali kugeza ubwo atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga mu 2015 asinya amasezerano mu inzu abahanzi bya muzika ya Ocho Records.

Ubu, ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Label ya Davido yitwa Davido Music Worldwide iri mu zikomeye muri Nigeria.

Uyu muhanzi ushyize imbere injyana na Afro-pop yamenyekanye mu ndirimbo ‘No shaking’ yakoranye na Mayorkun na Peruzzi. Ndetse afite indirimbo zirimo iyo yakoranye na Davido, Zlatan n’abandi.

Flowolf [Ufite umusatsi urimo tentire] yagaragaje ko anogewe n’ibihe ari kugurira mu Rwanda Igor Mabano yakoranye indirimbo eshatu na Flowolf wo muri Nigeria 

Flowolf afashwa mu muziki n’umuhanzi Davido ufite ikuzo muri Afurika

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KO BA MI’ YA THE FLOWOLF NA ZLATAN









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND